Thursday, August 6, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umuhungu wa Gen.Muhoozi yarangije mu ishuri rya Gisirikare ryizemo Capt. Ian na Brian Kagame

Umuhungu wa Gen.Muhoozi yarangije mu ishuri rya Gisirikare ryizemo Capt. Ian na Brian Kagame

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu wa General Muhoozi Kainerugaba, yarangije amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst rwo mu Bwongereza, ryizemo Capt. Ian na Brian Kagame.

Ruhamya Kainerugaba ni umwe mu basirikare babiri bo mu Gihugu cya Uganda, barangije muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, ryizemo abafite amazina akomeye ku Isi.

Uyu muhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yarangije muri iri shuri kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2026, ubwo muri iri shuri habaga umuhango wo kurangiza amasomo muri iri shuri.

Ruhamya Kainerugaba yari yerecyeje muri iri shuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza, nyuma yuko muri Nyakanga yari yinjiye mu gisirikare cya Uganda.

Gen Muhoozi, mu kwezi kwa Gicurasi, yari yatangaje ko “Umuhungu wanjye nkunda, Ruhamya ari kwitwara neza cyane muri Sandhurst.”

Icyo gihe kandi General Muhoozi yari yaboneyeho gusaba Abanya-Uganda gusabira uyu muhungu we. Yari yagize ati “Abanya-Uganda bose beza bagomba kumusengera amanywa n’ijoro.”

Iri shuri Royal Military Academy Sandhurst rirangijemo umuhungu wa General Muhoozi, ryanizemo ubuheture n’umuherereze ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Cap. Ian Kagame na Lt Brian Kagame, ubu bamaze kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda.

Iri shuri Royal Military Academy Sandhurst ryizemo abafite amazina akomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.

Abandi bize muri iri shuri bazwi, ni Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya, unazwi cyane mu guharanira ukwigira kwa Afurika.

Umuhungu wa General Muhoozi ubwo yari ari kwiga muri iri shuri rya Gisirikare ryo mu Bwongereza

Muri 2022 ubwo Ian Kagame yarangizaga amasomo muri Royal Military Academy Sandhurst
Muri 2024 ubwo Ian Kagame yarangizaga muri iri shuri

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 1 =