Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mukantabana Mathilde yatangije ibirori by’Umuganura mu Banyarwanda batuye muri iki Gihugu, bibimburiye ibizaba mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Kanama 2026 nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leya Zunze Ubumwe za America.
Iyi Ambasade yavuze ko “Kuri iki cyumweru yatangije ibirori by’Umuganura” bibimburira ibizakomeza kubera mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi biroro byo gutangiza ibizabera mu miryango y’Abanyarwanda baba muri iki Gihugu, byitabiriwe n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu bice bya Washington DC, Maryland na Virginia, Inshuti z’u Rwanda n’abakozi ba Ambasade n’imiryango yabo.
Ambasade y’u Rwanda ivuga ko “Amb. Mathilde Mukantabana yashimangiye ko Umuganura ari umwanya wo kwishimira ibyo igihugu cyagezeho no kuzirikana uruhare rwa buri Munyarwanda mu iterambere ry’Igihugu.”
Ibi biroro byatangijwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma y’iminsi ibiri hizihijwe uyu munsi, ku rwego rw’Igihugu cy’u Rwanda, aho ibirori nyamukuru byabereye mu Karere ka Rusizi ku Rwego rw’Igihugu.
Abanyarwanda batuye mu bice binyuranye by’Isi, bakomeje kwizihiza ibi Birori bisanzwe bifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda, aho kuri iyi nshuro n’ubundi byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”
Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka, aho Abanyarwanda bizihiza uyu munsi ufite umuzi mu muco Nyarwanda.
Uyu munsi wizihizwa kuva mu Rwanda rwo hambere, ni uwo kwishimira umusaruro Abanyarwanda baba baragezeho mu gihe cy’umwaka wose, aho wizihizwaga muri iki gihe, ubwo abantu babaga bamaze kubona umusaruro bakuye mu bikorwa byari bisanzwe bibabeshejeho by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi.



RADIOTV10