Monday, August 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Indangamirwa zasoje Itorero zisabwa kutazatenguha Intore Izirusha Intambwe Perezida Kagame

Indangamirwa zasoje Itorero zisabwa kutazatenguha Intore Izirusha Intambwe Perezida Kagame

Mu gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yibukije abarangije muri iri Torero kuzahora bazirikana impanuro bahawe na Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kubasura.

Iri Torero ryasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, ahanagaragajwe imwe mu myitozo yahawe uru rubyiruko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yibukije aba basore n’inkumi ko mu minsi micye ishize basuwe n’Intore Izirusha Intambwe, ikabaha impanuro zizababera akabando kazabafasha kugera kure.

Yagize ati “Muzahore muzirikana umunsi w’indakemwa mwagize kuwa 28 Nyakanga 2026, ubwo Intore irizusha intambwe, Umutoza w’ikirenga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yaje kubasura, akabaha impanuro z’icyizere, ntimuzamutenguhe.”

Yabasabye kandi kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro ndetse n’ubutwari, bikubiye mu nyigisho bahawe muri iki gihe bari bamaze batozwa.

Iri Torero rirangijemo Intore 769, akaba ari na bo benshi bitabiriye iri Torero Indangamirwa kurusha ibindi byiciro byose byabanje.

Minisitiri Dr Bizimana yabise amazina yo kubahamya ibyiza abifuriza, aho abakobwa 315 yabasabye kuzahora ari “Abadasumbwa n’Abadasumbanya, Abadacogora n’Abadahinyuka, Abadatezuka n’Abataruhuka, Abatarushwa n’Abatarutwa, Abatiganda n’Abanyamurava, Abihuje n’Abashyirahamwe, Abaticumugambi n’Abatigaya, Indashyikirwa n’Indatsimburwa, Inkumburwa n’Inyangagusumbwa, Inyamamare n’Inyamibwa, Ihogoza n’Icyeza, Juru ry’inyange na Juru ry’umucyo, Mudacogora na Mudahogora, Mutarutwa na Sumbabandi.”

Naho abahungu 454 bo yabasabye kuzahora ari ba “Rugero rw’ishyaka, amasonga adasumbwa”, abasaba guhora bafite umuco wo kuba ba Mbanzimihigo, Mudatsindwa, Mudahinyuka, Mutiganda, Ntabwoba, Ntamakemwa, Rudahigwa, Rudakangwa, Rudahangarwa, Rudacogora na Ruzirabwoba, n’andi mazina agaragaza ubutwari n’ishyaka.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wari n’Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko gutegura urubyiruko no kubaka ejo hazaza heza ari inshingano y’ingenzi Leta ishyize imbere, ndetse akaba ari na yo ntego y’iri Torero Indangamirwa, ashimira abaryitabiriye, uburyo bitwaye.

Yagize ati “Kuba noneho mugeze ku musozo w’iyi gahunda, ni intambwe ikomeye yiyongera ku byo mwari musanzwe mwaragezeho. Ibi bikwiye kubatera ishema kandi natwe turabibashimira.”

Yabibukije kandi impanuro baherutse guhabwa n’Umukuru w’Igihugu, ko ari bo Igihugu cyitezeho imbaraga z’ejo hazaza.

Ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabibabwiye ubwo yabasuraga mu byumweru bitatu bishize, ibyo Igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwabohoye Igihugu rwasabwaga.”

Yibukije uru rubyiruko ko rufite amahirwe menshi aruri imbere ariko hakaba n’ibirangaza byinshi bibari imbere, bityo ko bagomba guhora bahitamo ibyiza, kandi igihe cyose bagahitamo gukora igikwiye, ikibi bakagendera kure.

Intore zagaragaje bimwe mu byo zatojwe

 

Minisitiri Bizimana yazisabye kuzakurikiza impanuro zahawe n’Intore Izirusha Intambwe
Minisitiri w’Intebe yasabye aba basore n’inkumi kujya iteka bahitamo gukora icyiza

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + three =