Abacururiza mu nyubako ‘Inkundamahoro’ iri mu Mujyi wa Kigali, barishimira icyemezo cyafashwe cyo kuyifungura nyuma y’iminsi itatu ifunzwe, bakavuga ko ifungwa ryayo ryari ryagize ingaruka mbi ku mibereho yabo n’imiryango yabo, none bagiye kongera kuyihahira.
Iyi nyubako yari yafunzwe tariki 08 Kanama 2026, aho Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwafashe iki cyemezo buvuga ko gishingiye ku kuba ubuyobozi bw’iyi nyubako bwarakomeje kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’umutekano, isuku no kubungabunga ibidukikije.
Mu itangazo rifunga iyi nyubako ryari ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwavuga ko hagati ya Gicurasi na Kanama 2026 wwahaye ubuyobozi bw’iyi nyubako amabwiriza n’inyandiko zitandukanye busabwa gukemura ibibazo byari byagaragajwe, kandi ko bwagiye bwibutswa inshuro nyinshi, ariko bukaba butarigeze bukemura ibibazo by’ingenzi.
Umujyi wa Kigali, wavugaga ko mu bibazo byagaragajwe harimo kohereza amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero mu gishanga, ibikorwa Umujyi wa Kigali uvuga ko byongeye kugaragara ku wa 07 Kanama 2026.
Mu itangazo ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abantu bose ko “inyubako y’Inkundamahoro yafunguwe nyuma yo gutangira gushyira mu bikorwa ibisabwa mu gukemura ikibazo cy’umwanda n’umutekano w’abakorera muri iyi nyubako.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi b’Inkundamahoro bukaba busabwa gukomeza gutunganya ibyasabwe byose, birimo gushyiraho uburyo bwo gutunganya amazi yanduye, gukusanya no gutwara mu buryo bwemewe imyanda y’ikimoteri buri munsi, gusana no gusiga amarangi, n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwaboneyeho kwibutsa abakorera muri iyi nyubako ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga isuku y’aho bakorera.
Abacuruzi bongeye kumwenyura
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026, abacururiza muri iri soko, bavuze ko bishimiye ifungurwa ry’iyi nyubako, kuko ibikorwa bayikoreramo ari byo bakesha amaramuko no kubeshaho imiryango yabo.
Umwe muri aba bacuruzi wari kumwe na bagenzi be bari kwishimira ifungurwa ry’iri soko, aganiriza umunyamakuru wa RADIOTV10, yagize ati “Mu rugo ni neza ntakibazo hano mu Nkundamahoro y’ababyeyi. Ndabyishimiye [ifungurwa ry’iri soko] cyane. Umusaza aragahoraho arakagira Imana.”
Aba bacuruzi biganjemo abakora ubucuruzi buciriritse burimo ubw’imboga n’imbuto, bagaragarije ibyishimo mu mbuga y’iyi nyubako, bavuga ko bagiye kongera gukora bakabasha gutunga imiryango yabo.
Undi mucuruzi ati “Ndishimye ndishimye, kubona Inkundamahoro dufunguye, inzara yari itwishe pe. Iminsi itanu yari ishize twari dupfuye burundu birangiye. Ibyishimo ni byinshi ni byinshi.”
Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’iyi nyubako bakoreramo, bukwiye kujya bwubahiriza ambwiriza n’amategeko bitangwa n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo batazongera kugwa mu bihombo nk’ibyo bamazemo iminsi ubwo iyi nyubako yari yafunzwe.
RADIOTV10