Perezida Donald Trump yemeye ko yahinduriwe indege mu buryo butunguranye mu kwezi gushize muri Turkey, akavanwa muri Air Force One agashyirwa mu yindi ndege ku bw’impamvu z’umutekano, avuga ko byakozwe n’abamurinda, kandi ko nta byinshi yababajije kuko yubaha amabwiriza yabo.
Ni nyuma yuko Washington Post ishyize hanze amakuru y’uburyo Trump ubwo yari muri Turkey mu kwezi gushize kwa Nyakanga ubwo yari yitabiriye inama ya OTAN.
Amakuru avuga ko Trump yajyanywe mu yindi ndege by’igitaraganya abanje guhishwa mu modoka y’ibiryo, ku bw’impungenge z’umutekano we aho, hakekwaga umugambi wo kuba Iran yarashakaga kumwivugana.
Aganira n’abanyamakuru, Perezida Trump yemeye ko guhindurirwa indege mu buryo butunguranye byabayeho koko, ariko ko we nta ruhare yabigizemo.
Yagize ati “Byakozwe Secret Service (abasirikare barinda Perezida wa America) njyewe ngendera ku byo bifuza ko nkora. Nabikoze kubera Secret Service n’igisirikare.”
Yakomeje agira ati “Bashakaga ko njya mu yindi ndege, itandukanye n’iyo nari ndimo.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe icyatumye akurwa muri iriya ndege isanzwe imutwara ikubagahu, yavuze ko ari impungenge zari zagaragaye z’umutekano.
Ati “Ndakeka ko hari impungenge z’umutekano. Ntabwo nigeze mbabaza byinshi. Ariko ndabizi ko nagiye ngira ibibazo byinshi by’abashaka kungirira nabi.”
Perezida Trump yavuze kandi ko adatewe ubwoba n’ibyo bikorwa by’abashatse kumugirira nabi kuva cyera, aho yavuze ko niba abantu bamaze kumumenya, bamaze kubona ko adacibwa intege n’ibibazo nk’ibyo.
RADIOTV10