Wednesday, August 12, 2026
RW|EN
MU RWANDA

RDF yagaragarije Abahagarariye Ibihugu byabo mu bya gisirikare uko umutekano wifashe mu karere

RDF yagaragarije Abahagarariye Ibihugu byabo mu bya gisirikare uko umutekano wifashe mu karere

Abahagarariye Ibihugu bitandukanye mu bya gisirikare (Defence Attachés- DAs) bemerewe gukorera mu Rwanda, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwabagaragarije ishusho rusange y’umutekano mu Karere no ku rweho mpuzamahanga.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026, ku cyicaro gikuru cy’Ubuyubozi bw’Ingabo z’u Rwanda, aho kandi byanagarutse ku bikorwa RDF ikomeje gukora byo kubungabunga amahoro.

Ibi biganiro byahuje ba DAs n’intumwa zihagarariye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brazil, u Bushinwa, Denmark, Misiri, u Budage, u Buhinde, u Buyapani, Jordan, Luxembourg, u Buholandi, Senegal, Tanzania, Türkiye, Uganda, Ubwami bw’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ibi biganiro bitegurwa mu rwego rw’ibikorwa bisanzwe bya Minisiteri y’Ingabo byo gukorana n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya dipolomasi, bikaba urubuga rukomeye rwo gusangira amakuru, kugirana ibiganiro byubaka no kungurana ibitekerezo ku bibazo bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu, uw’akarere ndetse n’uw’isi muri rusange.

Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ikaze ababyitabiriye anagaragaza agaciro u Rwanda ruha ibiganiro bifunguye kandi bihoraho rugirana n’abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare.

Yagize ati “Uretse gutanga ishusho rusange y’uko umutekano uhagaze, ibi biganiro bidufasha gusobanura neza aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo duhuriyeho. Binatuma habaho imyumvire imwe iboneye hagati y’inzego zacu z’ingabo n’ibihugu muhagarariye.”

Ibi biganiro bifunguye byahaye abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare mu Rwanda, amahirwe yo kuganira imbonankubone n’abahagarariye MoD na RDF, bikabafasha kurushaho gusobanukirwa ibyihutirwa mu bikorwa by’u Rwanda n’uko rubona umutekano w’akarere.

Minisiteri y’Ingabo ifata umuryango w’abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare bemerewe gukorera mu Rwanda nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushimangira umubano mu bya gisirikare, icyizere hagati y’impande zombi no guteza imbere ubufatanye bufatika mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaganirije abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda mu bya gisirikare
Aba Defence Attachés na bo babajije RDF ibibazo

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − one =