Thursday, August 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino wahuje amakipe abiri y’i Burayi yamamaza Visit Rwanda

Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino wahuje amakipe abiri y’i Burayi yamamaza Visit Rwanda

Perezida Paul Kagame yarebye umukino w’Igikombe cya UEFA Super Cup wahuje ikipe ya Paris Saint-Germain na Aston Villa, zombi zisanzwe zifitanye imikoranire n’u Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda.

Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Salzburg muri Austria, wahuje ikipe yatwaye Igikombe cya UEFA Champions League ari yo PSG yo mu Bufaransa, ndetse n’iywatwe UEFA Europa League, ari yo Aston Villa yo mu Bwongereza.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “muri iri joro, i Salzburg Perezida Kagame yitabiriye Umukino w’Igikombe cya UEFA Super Cup wahuje amakipe abiri yombi y’abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda.”

Uyu mukino ubaye nyuma y’igihe gito u Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’iyi kipe ya Aston Villa ari na yo ya vuba iheruka yamamaza Visit Rwanda, dore ko amasezerano yemeza iyi mikoranire yashyizweho umukono tariki 14 Nyakanga 2026.

Iyi mikoranire hagati y’u Rwanda na Aston Villa yabayeho nyuma yuko amasezerano yari hagati yarwo n’iya Arsenal arangiye mu mpeshyi y’uyu mwaka, impande zombi zikumvikana kutazayongera nyuma y’imyaka umunani.

Ni mu gihe ikipe ya Paris Saint-Germain yo imaze imyaka itanu yamamaza Visit Rwanda, dore mo impande zombi zinjiye mu mikoranire muri 2019.

Perezida Kagame yanahuye na bamwe mu bayobozi b’amakipe
Yanahuye na Perezida CAF

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − nine =