Thursday, August 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Utubari two mu Karere ka Gasabo twashyiriweho amabwiriza tugomba kuba twujuje

Utubari two mu Karere ka Gasabo twashyiriweho amabwiriza tugomba kuba twujuje

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwashyize hanze amabwiriza areba inyubako zikoreramo utubari, arimo kuba zigomba kuba zitaruye inzu zituwemo, no kuba zifite ubwiherero bufite nibura imiryango ine.

Aya mabwiriza yashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’AKarere ka Gasabo, mu itangazo rigaragaza “ibisabwa inyubako ikorerwamo ubucuruzi bw’akabasi (urunywero).”

Ubu buyobozi buvuga ko inyubako ikoreramo akabari igomba kuba “Itaragenewe guturwamo; yitaruye amazu atuwemo; ifite uruhushya rwo gukorerwamo (Occupation permit).”

Buvuga kandi ko iyo nyubako igomba kuba “Ifite ubwiherero nibura imiryango ine (4); itunganyije neza (finishing) hasi, ku nkuta no ku gisenge; ifite imbuga itarangwamo ivumbi (hari ubusitani cyangwa pavoma); ifite ubuhumekero karemano buhagije cyangwa ubwa kijyambere (Air conditioner).”

Nanone izo nzu zikorerwamo ubucuruzi bw’Utubari zigomba kuba  zifite urumuri ruhagije; parikingi ihagije nibura 1/3 cy’ibyicaro bishobora gukwirwa mu kabari.

Zigomba kuba zinafite ahantu hitaruye hagenewe kunywera itabi kandi hariho icyapa; zikagira ahogerezwa ibikoresho hari amazi atemba ashyushye n’akonje ‘Industrial sink’.

Nanone kandi igihe zifite ahakorerwa ibitaramo by’imiziki hagomba kuba hari uburyo bwo gukumira amajwi ntasosoke “sound proofing system”; zikanagira ahagenewe kubika ibishingwe bitegereje kujyanwa ahabigenewe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kandi bwanagaragaje ibigomba kubahirizwa mu kabari bijyanye n’isuku, aho buri kabari kagomba kuba gafite urwambariro rw’abakozi; lavabo iriho isabune n’gikoresho cyo kumutsa intoki “hand drier”; igitebo cyo kumenamo imyanda gipfunduzwa ikirenge kandi cyitaruye aho abantu banywera.

Ba nyiri utubari kandi bagomba kuba bafite koperative cyangwa sosiyete ibatwarira imyanda, naho ibyokezo byo mu tubari bikaba bigomba kuba bifite amashyiga ariho amakaro.

Mu tubari ducuruza za mushikaki, inyama zigomba kuba mu cyumba gikonjesha; kandi ntizigerweho n’isazi; ndetse aho zokerezwa hakaba hari umuyoboro usohora umwotsi hanze (chimney); nanone hakibutswa ko imishito ikoreshwa rimwe gusa igahita ijugunywa; ndetse akayunguruzo ko ku cyocyezo kakagomba kuba gakoze muri aluminium.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =