Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye uko umusifuzi w’Umunya-Somalia yitwaye mu misifurire yagaragaje mu mukino w’Igikombe cya UEFA Super Cup wahuje amakipe abiri yombi yamamaza Visit Rwanda.
Ni nyuma yuko uyu mukino wahuje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, imaze imyaka itanu mu mikoranire n’u Rwanda mu kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda, ndetse na Aston Villa, yo mu Bwongereza, na yo iherutse kwinjira mu mikoranire n’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Salzburg muri Austria, warangiye PSG itwaye Iiki Gikombe cya UEFA Super Cup, itsinze Aston Villa ibitego 2-1.
Ni umukino kandi wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga, Umunya-Somalia Omar Artan uherutse mu Rwanda ubwo yasifuraga umukino wa nyuma w’Igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyegukanywe n’Ikipe ya Rayon Sports.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye uyu musifuzi ku buryo yitwaye ubwo yasifuraga uyu mukino w’igikombe cya UEFA Super Cup.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Omar Artan yagaragarije Isi yose uburyo ari Umusifuzi mwiza. Umukino mwiza wayobowe n’uyu mwana wa Somalia na Afurika.”
Omar Artan uri mu basifuzi bahabwa amanota meza ku ruhando mpuzamahanga, yamenyekanye cyane ubwo yangirwaga kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za America agiye gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi, agasubira iwabo muri Somalia.
Icyo gihe abakunzi ba ruhago mu bice binyuranye ku Isi, bagaye America kuba yanze ko uyu Munyafurika ajya gukora inshingano yari yahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, ndetse bagaragaza ko bamuri inyuma.

RADIOTV10