Thursday, August 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatanzwe ikiruhuko mu Rwanda kubera kwizihiza umunsi mukuru uzaba wabaye muri weekend

Hatanzwe ikiruhuko mu Rwanda kubera kwizihiza umunsi mukuru uzaba wabaye muri weekend

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Mbere tariki 17 Kanama 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, kubera umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya uzaba wahuriranye na Weekend.

Itangwa ry’iki kiruhuko, rikubiye mu itangazo ryahyizwe hanze na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026.

Muri iri tangazo, iyi Minisiteri yavuze ko “imenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko kubera ko umunsi mukuru w’ljyanwa mu ijuru rya Bikiramariya uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026, ugahurirana n’impera z’icyumweru, ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026 uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’ljyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.”

Uyu munsi w’ikiruhuko watanzwe ku wa Mbere ushingiye ku Iteka rya Perezida N°062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange.

Ingingo ya 28 y’iri Teka, ifite umutwe ugira uti “Impurirane y’iminsi y’ikiruhuko rusange n’iminsi y’impera y’icyumweru” igika cyayo cya mbere kigira kiti “Uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.”

Umunsi Mukuru w’ljyanwa mu ijuru rya Bikiramariya uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026, ukazaba uhuriranye n’iminsi igize impera z’icyumweru, akaba ari yo mpamvu ikiruhuko cyahise gishyirwa ku wa Mbere tariki 17 Kanama 2026.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =