Friday, August 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Intumwa z’u Rwanda na Congo zongeye guhurira mu biganiro zigira n’ibyo zemeza

Intumwa z’u Rwanda na Congo zongeye guhurira mu biganiro zigira n’ibyo zemeza

Intumwa z’u Rwanda, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’Ibihugu bifite inshingano z’ubuhuza birimo Leta Zunze Ubumwe za America, zahuriye mu biganiro byabereye i Geneve mu Busuwisi, yarangiye Impande zombi ziyemeje gushyira imbaraga mu ishyira mu bikorwa ry’ibintu bibiri by’ingenzi byiyemeje.

Iyi nama ya gatandatu y’Urwego rw’Umutekano rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, JSCM “Joint Security Coordination Mechanism), yabaye tariki 12 na 13 Kanama 2026.

Uretse intumwa z’u Rwanda na DRC, iyi nama yanitabiriwe n’intumwa za Leta zunze ubumwe za America, Qatar, Togo (nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe) na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe).

Itangazo rihuriweho ryagiye hanze, rivuga ko “DRC n’u Rwanda byiyemeje guteza intambwe mu gushyira mu bikorwa ingamba ebyiri zo gushimangira kugenzura no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Washington.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Impande zombi zasabye ko America yaha agaciro izi gahunda zombi kandi ikazazitangaho ibitekerezo muri mu nama ya JSCM itaha. Impande zombi zemeye ko habaho inama y’Ibihugu bitatu mu Kwakira 2026 izasozwa na gahunda y’ibikorwa (Operations Order) izagenderwaho mu ngamba zihuriweho.”

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekanye ibyavuye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’uyu Muryango yabereye i Gaborone, muri Botswana, hagati ya tariki 24-25 Nyakanga 2026.

DRC yerekanye gahunda yayo yo kwambura intwaro intwaro, no gucyura abarwanyi ba FDLR, inahatwa ibibazo n’abitabiriye inama bagize JSCM, iranabisubiza.

Guverinoma za DRC n’u Rwanda zagaragaje ko zishimiye America, Qatar, Togo, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku nkunga yabo muri ibi biganoro by’inzira y’amahoro, ndetse abitabiriye iyi nama bemeza kongera guhurira mu yindi nama ya JSCM itaha izaba ku ya 16-17 Nzeri i Geneve.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =