Friday, August 14, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Amafoto ya mbere y’umunyamakuru M. Iréné yasezeranye n’umukunzi we yagiye hanze

Amafoto ya mbere y’umunyamakuru M. Iréné yasezeranye n’umukunzi we yagiye hanze

Umunyamakuru Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yashyize hanze amafoto ya mbere yerekana uko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we Liliane, wagenze, wanitabiriwe n’ibyamamare by’amazina azwi mu Rwanda, nk’umuhanzi Bruce Melodie.

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, aho uyu munyamakuru M. Iréné n’umugore we Nikuze Liliane basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni umuhango wamenyekanye ku munota wa nyuma, dore ko uyu munyamakuru yari yabigize ibanga rikomeye, ndetse nta mafoto agaragaza uko uyu muhango wagenze yari yagiye hanze.

Kuri uyu wa Gatanu, uyu munyamakuru M. Iréné, yashyize hanze amafoto yafashwe ubwo we n’umugore we basezeranaga imbere y’amategeko.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, M. Iréné yagaragaje ko yishimiye intambwe yateye, kandi ko byose ari “Yesu ushobora byose” wabikoze, kubera urukundo.

Muri aya mafoto, kandi hagaragaramo bamwe mu byamamare bitabiriye uyu muhango bari baje gushyigikira uyu muryango mushya wamaze kuvuka mu irangamimerere ry’u Rwanda.

Mu byamamare byitabiriye uyu muhango, harimo umuhanzi Bruce Melodie, umusobanuzi wa filimi, Rocky Kimomo, ndetse n’umusizi Rumaga.

Kuba nta mafoto yari yakajya hanze yerekanaga uko uyu muhango wagenze, ni ku bushake bw’uyu munyamakuru, dore ko ubwo yasezeranaga, nta muntu wari wemerewe gufata amafoto n’amashusho, ndetse hakaba hari hacungiwe umutekano bidasanzwe n’abasore b’ibigango bazwi nk’aba Bouncer.

Aya mafoto yashyizwe hanze n’umunyamakuru M. Iréné, yafashwe na Kompanyi ye MIE Touch ikora ibijyanye no gufata amashusho n’amafoto mu birori binyuranye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =