Umusore wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho kwica umubyeyi we amuteye icyuma yemera icyaha, akavuga ko yamwishe nyuma yo kunywa icyuma [yaciwe mu Rwanda], agahita yibuka ko ntacyo yigeze amumarira mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 34, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, aho yakoze iki cyaha mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 02 Kanama 2026.
Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ku manywa y’ihangu, saa munani z’igicamunsi.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, dukesha iyi nkuru, buvuga ko mu ibazwa rye, “uregwa yemera icyaha akurikiranyweho.”
Bukomeza bubuga ko uyu musore “Avuga ko ari we wishe se umubyara kandi ko yari yarabigambiriye kuko nta kintu na kimwe yigeze amumarira mu buzima.”
Mu gusobanura imikorere y’iki cyaha, uyu musore avuga ko ubwo yari amaze kunywa inzoga y’icyuma, yibutse amakimbirane yari yagiranye na se ahita agenda amuteragura icyuma kugeza apfuye.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa” ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10