U Rwanda rwitabiriye Inama y’Ibihugu icyenda bihuriye mu Mutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye EASF uyoborwa n’Umunyarwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yigaga ku bufatanye mu by’Ingabo.
Iyo nama ya 36 isanzwe ya Eastern Africa Standby Force (EASF), yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa 14 Kanama 2026.
Ni mu gihe iyi nama yatangiye ku wa 10 Kanama haterana itsinda ry’impuguke, ikurikirwa n’inama y’Abakuru b’Ingabo (CDS/CDF) yabaye ku wa 13 Kanama.
Muri iyi yabaye kuri uyu wa Gatanu, Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, aherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Itsinda ry’u Rwanda kandi ryarimo inzobere muri Politiki Hon. Bernard Makuza, uyobora Akanama k’Abakuru b’Inararibonye muri iyi nama.
Iyi nama yahuje impuguke n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano bo mu Bihugu icyenda bigize EASF, ari byo Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan na Uganda.
Abayitabiriye baganiriye ku bufatanye mu by’ingabo n’umutekano mu karere, ubushobozi bwo kwitegura no gukora ibikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’umutekano, gushaka no gukusanya amikoro, ndetse no gukomeza ubushobozi bw’imari bwa EASF.
Uyu mutwe Eastern Africa Standby Force (EASF) uyobowe n’ubwigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yasimburaga n’Umunya-Kenya Brig Gen Paul Kahuria.

RADIOTV10