Uwimana Clarisse, umunyamakuru akaba n’uwahoze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali, asimbura Kankindi Anne-Lise weguye kuri uwo mwanya.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe y’Abanyamuryango ba AS Kigali yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.
Uwimana, uzwi cyane nka Clara Mama, ni we wagiriwe icyizere cyo kuba Visi Perezida w’iyi kipe, aho azaba yungirije Perezida Rindiro Jean Chrysostome.
Clara Mama afite ubunararibonye bukomeye mu mupira w’amaguru, haba nk’umukinnyi ndetse no mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’uyu mukino. Yigeze gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri APR WFC.
Mu mwuga we w’itangazamakuru, yagiye akurikirana kandi akitabira amarushanwa akomeye mpuzamahanga arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cy’Isi cy’Abagabo giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Imikino Olempike ndetse n’ibindi bikombe bya Afurika.
Uretse ibyo, Uwimana Clarisse ni umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, aho akomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
RADIOTV10