Tuesday, August 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abamaze kwifotoza ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga mu Rwanda bageze muri Miliyoni 7

Abamaze kwifotoza ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga mu Rwanda bageze muri Miliyoni 7

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko abamaze kwiyandikisha muri gahunda y’Indangamuntu Koranabuhanga (eNdangamuntu) bamaze kurenga miliyoni umunani (8 000 000) mu gihe abifitoje na bo barenga miliyoni zirindwi (7 000 000).

Uyu mubare utangajwe mu gihe NIDA imaze iminsi yorohereje abacikanywe na gahunda yo kwiyandikisha no kwifotoza, aho iyi gahunda imaze iminsi ikorerwa ahabera imurikagurisha mpuzamahanga hazwi nka Expo Grounds i Gikondo.

Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda iri kubera mu imurikagurisha, bavuga ko ubwo ibikorwa byo kwiyandisha no kwifotoza byakorwaga mu Mujyi wa Kigali, babuze uko bajyayo kubera imirimo.

Uwitwa Jean d’Amour Ukwitegetse, wo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, yagize ati “Nari nzi iby’igikorwa ubwo cyaberaga mu gace kacu i Kigali, ariko nari mpugiye mu kazi, nakomeje kubura umwanya wo kujyayo kugeza kirangiye. Uyu munsi, navuze nti ‘reka ngende niyandikishe’.”

Iyi gahunda kandi inakomereje mu bice by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, aho kugeza kuri uyu wa Mbere abakozi ba NIDA bakoreraga mu Turere twa Gakenke, Karongi, Gicumbi, Rutsiro, ndetse kuri uyu wa Kabiri bakaza no gutangira muri Rulindo.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Josephine Mukesha, aganira n’Ikinyamakuru cyitwa The New Times, yavuze ko umubare w’abamaze kwiyandikisha no gukosoza imyirondoro yabo, kimwe n’uw’abamaze kwifotoza, wazamutse.

Yagize ati “Twageze ku bantu barenga miliyoni umunani (8 000 000) biyandikishije, abarenga miliyoni zirinzwi (7 000 000) bamaze gufotorwa.”

Yavuze kandi ko hari icyizere ko abantu barenga miliyoni 14 bazaba baragotowe mbere yuko indangamuntu zisanzwe zikurwaho muri Kamena 2027.

Imbogamizi zikomeje gutinza iki gikorwa, ni uko hari abantu bagira amakuru atuzuye y’umwirondoro, cyane cyane iyo abana bavutse batari banditse irangamimerere ya leta, cyangwa iyo inyandiko zisanzwe zirimo amakosa.

 

Uko byifashe ku banyamahanga bagomba guhabwa indangamuntu

Ku batari Abanyarwanda, NIDA iri gukorana n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka kugira ngo borohereze kwiyandikisha mu byiciro bitandukanye, harimo n’abantu baba mu nkambi z’impunzi.

Mukesha yagize ati “Aho tujya hose, itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka riri kumwe natwe. Barafasha mu byiciro byose, harimo n’abari mu nkambi z’impunzi, kandi ubwitabire buhagaze neza.”

Yashishikarije abanyamahanga bujuje ibisabwa batritabira gahunda yo kwiyandikisha, gukurikirana no kubona ibyangombwa bisabwa mu byiciro byabo.

Ibikorwa byo kwiyandikisha no kwifotoza kugira ngo abantu bazahabwe indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda, byatangiye mu Ukwakira 2025 ku rwego rw’Igihugu, aho byatangiriye mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo mbere yuko bigera no mu bindi bice by’Igihugu.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp