Tuesday, August 18, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuraperi Shizzo wibasiye Aba-Rayon byavugwaga ko yafunzwe agarukanye ubundi butumwa

Umuraperi Shizzo wibasiye Aba-Rayon byavugwaga ko yafunzwe agarukanye ubundi butumwa

Umuraperi Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo wakoresheje imvugo zibasira abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, byavugwaga ko yanatawe muri yombi ku mpamvu itari yamenyekanye, yatangaje ko ahantu yamaze igice cy’umunsi, bitaturutse ku marangamutima y’abakunzi b’amakipe, ahubwo ko hari indi impamvu yabiteye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muraperi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ubutumwa bwibasira abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, aho yise “bamwe muri bo” ijambo ryumvikana nk’iridakwiye [tutifuje gutangaza mu nkuru yacu].

Ni ibintu bitashimishije abakunzi b’iyi kipe iri mu zifite abafana benshi mu Rwanda, ndetse bamwe bamwibutsa ko nta muntu ugerageza kwanga Rayon ngo bimugwe amahoro, nk’uko bikubiye mu ndirimbo y’umuhanzikazi Queen Cha na we usanzwe ari umukunzi w’iyi kipe

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2026, ku mbuga nkoranyambaga hari hiriwe hacicikana amakuru ko uyu muraperi yatawe muri yombi, ndetse ko afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kicukiro.

Bamwe mu batangazaga aya makuru, bavugaga hataramenyekana icyaba cyatumye uyu muhanzi afungwa, gusa bakavuga ko kidafitanye isano n’ibyo yari yatangaje ku bakunzi ba Rayon.

Mu butumwa uyu muraperi yongeye kunyuza ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ye na yo yigeze kumara igihe yavuyeho, yavuze ko ari mu rugo, kandi ameze neza.

Ubu butumwa yaje no gusiba, yagize ati “Ndi mu rugo ndekanye kandi ndidegembya, mwakoze RIB Rwanda, ndetse n’izindi mpande zose zagize uruhare mu bwumvikane ndetse zikatwereka inzira ikwiye. Ntabirenze. Mugire umugisha, naho abakwirakwiza ibinyoma mukomeze mubaseke.”

Uyu mugabo uhakana ko atafunzwe, yashyize kuri instagram ubundi butumwa buvuga ko aho yari ari atahajyanywe n’amarangamutima y’abakunzi ba Rayon.

Ati “Ntabwo impamvu yanjyana kureba boss mukuru hariya ari ayo marangamutima yanyu n’amakipe mufana. Hari indi mpamvu nari ndi hariya igice cy’umunsi wose uyu munsi ihabanye na Rayon na APR.”

Uyu muraperi n’ubundi muri ubu butumwa bwe wongeye gukoreshamo imvugo idakwiye, yakomeje ubutumwa bwe agira ati “Kuko Aba-Rayon nababwiye ko muri amad…buriya mwiriwe muclebratinga ngo barakijyanye.”

Inzobere mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga, zikunze kugira inama ibyamamare cyangwa abandi bose bafite amikoro, gushaka abantu bafite ubumenyi yaba mu gukoresha izi mbuga ndetse no mu inozamubano n’itumanaho, bakajya babafasha gutegura ibyo batambutsa kuri izi mbuga, hato aho badatandukira, bagatangaza ibishobora guteza impaka.

Umuraperi Shizzo

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 19 =