Tuesday, August 18, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Nyuma y’inkongi yibasiye ishyamba ku Kirunga cya Muhabura Abaturarwanda bagaragarijwe ibyo bagomba kwirinda

Nyuma y’inkongi yibasiye ishyamba ku Kirunga cya Muhabura Abaturarwanda bagaragarijwe ibyo bagomba kwirinda

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) cyagaragaje ibyo Abaturarwanda bakwiye kwirinda inkongi z’umuriro zibasira amashyamba, nyuma yuko ishyamba rya Muhabura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RFA rivuga ko “Abaturarwanda barakangurirwa kwirinda ibikorwa byateza inkongi y’umuriro yibasira amashyamba mu gihe cy’impeshyi.”

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda kivuga ko muri iki gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi ritera bimwe mu byatsi biri mu mashyamba kuma, bigatuma ibyago by’amashyamba byo gufatwa n’inkongi z’umuriro byiyongera.

Iki Kigo gikomeza kigira kiti “kirakangurira Abaturarwanda bose kwitwararika birinda ibikorwa ibyo aribyo byose byateza inkongi. Nk’uko byagaragaye, akenshi inkongi z’umuriro zikomoka ku bikorwa bya muntu.”

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda cyagaragaje bimwe mu bikorwa buri Muturarwanda asabwa kwirinda muri iki gihe, birimo kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika ibiyorero, gutwika amakara mu kajagari, guhakura hakoreshejwe amafumba gakondo, kotsa runonko ndetse no kurahura hakoreshejwe ibikoresho byafatwa n’inkongi, n’ibindi.

RFA yibutsa ko “lyo inkongi yibasiye ishyamba, urusobe rw’ibinyabuzima byinshi harimo nk’inyamaswa, ibimera, ibiti n’ibindi bihatakariza ubuzima.”

Uretse gutakaza ubuzima kw’inyamaswa kandi, imyotsi na yo igira ingaruka ku mwuka abantu bahumeka, ndetse ikanagira uruhare rukomeye mu guhumanya ikirere.

RFA iti “Ku bw’iyo mpamvu, buri wese arasabwa kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi tukabungabunga amashyamba yacu tukayarinda inkongi z’umuriro kuko adufitiye akamaro kanini harimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuduha umwuka mwiza n’ibindi byinshi by’ingenzi ku buzima bwacu.”

Iki Kigo kandi cyaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta zibegereye aho babonye umuntu ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 2 =