Tuesday, August 18, 2026
RW|EN
SIPORO

Bidasubirwaho APR FC ntizakina imikino ya Super Cup

Bidasubirwaho APR FC ntizakina imikino ya Super Cup

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, nyuma y’ibiganiro bitandukanye ryagiranye na APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC. Ikipe ya APR yahise isimburwa na Mukura VS nyuma yo kumenyesha ko itazitabira iyi mikino.

FERWAFA yatangaje kuri uyu wa 18 Kanama 2026 ko iri rushanwa rizakomeza gukinwa mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma, nk’uko byari biteganyijwe.

APR FC yari imwe mu makipe yagombaga kwitabira iri rushanwa, ariko yamenyesheje FERWAFA ko itazaryitabira mu buryo bw’amakipe ane. Kubera iyo mpamvu, Mukura Victory Sports & Loisirs, yabaye iya gatanu muri BK Pro League 2025/2026, ni yo yasimbuye APR FC.

Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Kiyovu Sports izahura na Mukura VS&L saa 15:00, mu gihe Rayon Sports izakina na Police FC saa 18:30.

Umukino wa nyuma wa Super Cup 2026, ndetse n’umuhango wo gutanga igikombe, bizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, guhera saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

FERWAFA yatangaje kandi ko buri kipe izitabira iri rushanwa izahabwa amafaranga yo kwitabira, mu gihe ibihembo by’ikipe izegukana igikombe n’izaba iya kabiri byongerewe. Ibisobanuro birambuye ku mafaranga azatangwa bizatangazwa mu gihe cya vuba.

FERWAFA yavuze ko andi makuru ajyanye na Super Cup 2026 azajya atangazwa binyuze ku miyoboro yayo yemewe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =