Polisi y’u Rwanda yatangaje ko icyemezo cyo kwangiza inzoga y’Akarusho ikorwa n’uruganda ‘Entreprise Urwibutso’ ruzwi nka Nyirangarama, gishingiye ku bugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ibibazo mu bijyanye n’isuku ndetse n’ibyashyirwaga muri iyi nzoga.
Urwagwa rw’Akarusho, ni kimwe mu binyobwa bisembuye biherutse guhagarikwa ku isoko ry’u Rwanda, nyuma yuko bikorewe isuzuma ry’ubuziranenge, bigasanga bitaryujuje.
Ihagarikwa ku isoko ry’ibi binyobwa byiganjemo ibishyirwamo ikinyabutabire cya Ethanol, ryakozwe nyuma yuko inzoga zizwi nk’ibyuma zikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, aho byahitanye abagera muri 50, abandi bikabasigira ubumuga burimo no kutabona.
Mu gihe hakomeje kugaragara iyangizwa ry’inzoga z’ibyuma, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Tare, Akagari ka Nyirangarama mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, hakozwe igikorwa cyo kumena litiro ibihumbi 26 by’urwagwa Akarusho.
Urwagwa Akarusho kimwe n’izindi nzoga zengwa mu bitoki, na zo zafatiwe icyemezo cyo gukurwa ku isoko, gusa zo ntizashyirwagamo icyo kinyabutabire, mu gihe igenzura ryakozwe ryagaragaje ko ikorwa ry’izo nzoga ritujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace yavuze ko kwangiza izi nzoga byaje bikurikira ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zirimo izishinzwe ubugenzuzi.
Ati “Baraje basanga hano hantu hari ibyo hatujuje mu gutunganya ibyo binyobwa, basanga ko uburyo bitunganywamo bushobora kuba byagira ingaruka ku buzima bwa muntu.”
Yavuze ko kwangiza izi nzoga binajyana no guha imburira ubuyobozi bw’uru ruganda kugira ngo bukosore amakosa yagaragaye mu gutunganya uru rwagwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko ubugenzuzi bwakorewe uru ruganda bwarebye ibintu bitatu by’ingenzi, birimo “kureba niba uwo muntu akora mu buryo bukurikije amategeko niba afite ibyangombwa bimwemerera gukora kandi bijyanye n’igihe.”
Ati “Icya kabiri ni ukureba ko ibyo akora abikorana isuku, icya gatatu ni ukureba niba ibyo ashyiramo ari ibintu byemewe byajya mu nzoga.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde avuga ko kwangiza ibi binyobwa kandi bigamije gusigasira ubuzima bw’abaturage.
Ati “Ni ubugenzuzi buzahoraho, tukamenya ko n’ibindi byengwa hirya no hino n’inganda zacu na byo byujuje ubuziranenge ariko ikigamijwe ni ubuzima bwiza ku baturage bacu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima, ndetse hari n’abo bihitana, ariko n’uwo bidahise byica ako kanya, bigira ingaruka mu gihe kirekire.





RADIOTV10