Wednesday, August 19, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka kubera urujijo rugihari

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka kubera urujijo rugihari

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka nyuma y’umunsi wa kane hakiriwe ubutumwa bw’ubutegetsi buteza urujijo bunavuguruzanya bwa Iran na America ku ifungurwa ry’umuhora wa Hormuz ku bwato.

Akagunguru ka Peteroli itunganyije kazamutseho Ama-Cent 42 cyangwa izamuka rya 0,5%, aho kageze ku madolari $91.44.

Ni mu gihe akagunguru ka Peteroli idatunganyije ko kazamutseho Ama-Cent 51 cyangwa izamuka rya 0,6% kagera ku madolari $85.45.

Iri zamuka ni ryo ribaye rinini mu byumweru bitatu bishize ubwo hari habayeho icyizere ko Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, bishobora kugera ku masezerano.

Perezida Donald Trump wa America, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko nta biganiro biteganyijwe kubaho hagati y’iki Gihugu na Iran, ariko ashimangira ko umugora wa Hormuz ufunguye, mu gihe Iran yo ibivuga ukundi, kuko iyi nkomane yo igifunze ku mato atwara ibikomoka kuri peteroli.

Ni mu gihe agahenge ko guhagarikwa imirwano by’agateganyo, karangiye ku wa Mbere, ndetse umwe mu bayobozi bo hejuru mu butegetsi bwa Iran, akaba yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko Igihugu cye gisa nk’ikiri kuva mu biganiro, gusa kugeza kuri uyu wa kabiri nta bitero bishya byari byabayeho.

Urujya n’uruza rw’amato mu muhora wa Hormuz rukomeje kuba rucye cyane, aho abafite amato akoresha iyi nzira birinze kuyikoresha kubera kutamenya amakuru yo kuba warongeye gufungurwa nk’uko byashimangiwe na Trump.

June ​Goh, umusesenguzi ukomeye mu bijyanye n’isoko ry’ibikomoka kuri Peteroli, yagize ati “Impungenge ku rujya n’uruza rw’amato ziracyakomeza kwiyongera mu gihe ibitero bya Iran n’iby’Aba- Houthis bikomeje kugaragara ku mpande zombi z’inkombe, bikanakomeza gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongera.”

Iyi mpuguke ivuga ko abatunganya ibikomoka kuri Peteroli no bakomeje gukora ibishoboka ngo babone izindi nzira byanyuzwemo, binyuze muri Oman.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − fourteen =