Wednesday, August 19, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Liberia yemeye kwakira abantu 1.200 bazirukanwa muri Amerika

Liberia yemeye kwakira abantu 1.200 bazirukanwa muri Amerika

Liberia yemeye kwakira abantu bagera ku 1,200 bazaba birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko abayobozi b’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba babitangaje.

Aba bantu bazoherezwa muri Liberia mu gihe cy’umwaka umwe, aho itsinda rya mbere ry’abantu 20 riteganyijwe kuhagera kuri uyu wa Kane, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa Liberia, Jerolinmek Piah, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Monrovia.

Piah yavuze ko abazoherezwa muri Liberia bashobora kuba ari abaturage cyangwa abantu bakomoka mu bihugu bya Afurika ndetse n’ibindi bihugu byo mu gice cyo mu burengerazuba bw’isi.

Kwakira aba bantu, ni bumwe buryo bwumvikanweho n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump n’ibihugu bya Afurika, mu rwego rwa gahunda yo gukumira abinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

ubuyobozi bwa Trump bukaba  bumaze kugirana amasezerano n’ibihugu bitandukanye bya Afurika,  yo kwakira abantu birukanywe muri Amerika, harimo n’aboherezwa mu bihugu bitari ibyabo. Ndetse Abaharanira uburenganzira bw’abimukira bavuga ko kugeza ubu  hari abantu benshi bamaze koherezwa muri ubu buryo.

Nubwo bimeze bityo ariko, ngo hakomeje gukagaragara ikibazo  gikomeye kuri iyi gahunda, cyuko  bamwe  mu boherezwa bashobora kuba bafite ibyemezo by’inkiko z’Amerika bibabuza gusubizwa mu bihugu byabo, kubera impungenge z’umutekano cyangwa ubuzima bwabo,

Icyakora Minisitiri Piah ntiyasobanuye niba muri aba bantu 1,200 bateganyijwe koherezwa muri Liberia bafite bene ibyo byemezo.

Yavuze kandi ko abazagera muri Liberia bashobora gusaba ubuhungiro muri icyo gihugu, cyangwa bakaba bashobora kuhava igihe cyose babyifuje.

Biteganyijwe ko Liberia izahabwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ishobore gucunga iyi gahunda ndetse inongerere ubushobozi inzego zayo zishinzwe ibijyanye n’abimukira.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 3 =