Umukozi w’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza Muhirwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, yashimiye Imana ku bwo kumufasha kugera amahoro mu Gihugu cy’u Burundi ahabereye Inama y’iri Torero, aho yakiriwe n’imbaga y’Abakristu bo muri iki Gihugu.
Apôtre Gitwaza yageze i Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026, aho yitabiriye ibikorwa by’iyogezabutumwa birebana n’iri Torero yashize, ishami ryaryo ryo mu Gihugu cy’u Burundi.
Mu butumwa yatanze ubwo yari akimara kugera i Bujumbura, Intumwa y’Imana Gitwaza, yagaragaje amashimwe ku Mana yamushoboje kimwe n’abo bajyanye, kugera i Burundi.
Yagize ati “Ku bw’ubuntu bw’Imana, twageze ku kibuga cy’indege cya Melchior Ndadaye i Bujumbura, mu nama izatangira uyu mugoroba ku rusengero rwa ZTCC Bujumbura.”
Muri ubu butumwa kandi, Apôtre Gitwaza yaboneyeho guhamagarira imbaga y’abakristu n’abandi bose bemeramana, kwitabira amasengesho agiye gutangiramo inyigisho z’Imana.
Ati “Muze muri benshi twifatanye mu gushimira Imana no kwakira Ubundi bwa Nyagasani.”
Nanone kandi muri ibi bikorwa bijyanye Apôtre Gitwaza mu Burundi, harimo no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize havutse ishami rya Zion Temple mu Burundi.
Iyi Ntumwa y’Imana, akaba ari na we washize iri Torero rifite amashami anyuranye ku Migabane inyuranye y’Isi, asanzwe ajya mu mahanga gutangayo ubutumwa yatumwe n’Imana.



RADIOTV10