Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izatangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ikina na Liberia tariki 25 Nzeri 2026.
Iyi ni gahunda yashyizwe hanze n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026.
U Rwanda ruzakirira Liberia kuri Stade Amahoro I Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ruhite rwerekeza muri Cap-Vert gukina umukino w’umunsi wa 2 mu itsinda ukazabera kuri Estádio Nacional de Cabo Verde tariki 29 Nzeli 2026.
Usibye Liberia na Cap-Vert, u Rwanda kandi ruri kumwe na Mali muri iri tsinda K ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.
Adil Mohammed Erradi utoza Liberia ubu, agiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma yo kuhamara imyaka 3 atoza APR FC, bikaba byaranavuzwe ko yifuje kenshi gutoza Amavubi ariko ntibikunde.
Mu makipe 4 ari muri iri tsinda u Rwanda ruherereyemo kimwe n’andi matsinda, hazazamukamo 2 ahite abona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Urugendo rwo gushaka iiyi tike, ruzahera muri Nzeri 2026 rusozwe muri Werurwe 2027, ni mu gihe irushanwa nyirizina rizaba hagati ya tariki ya 19 Kamena kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2027.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10