Thursday, August 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Icyo Perezidansi ya Congo ivuga ku wagaragaye avuga ko ari umugore wa gatatu wa Perezida Tshisekedi

Icyo Perezidansi ya Congo ivuga ku wagaragaye avuga ko ari umugore wa gatatu wa Perezida Tshisekedi

Umuryango w’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wateye utwatsi ibyatangajwe n’umugore wagaragaye avuga ko ari umugore wa gatatu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, uvuga ko nta mubano wihariye wigeze uba hagati y’aba bombi, ahubwo ko amakuru ahari agaragaza ko uyu mugore afite ikibazo cyo mu mutwe.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango wa Perezida wa DRC nyuma yuko hari amashusho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragayemo umugore wavugaga ko yaje kureba umugabo we ari we Tshisekedi.

Muri ayo mashusho, uwo mugore asabwa n’abashinzwe umutekano w’umukuru w’Igihugu kuva aho yari yicaye kuko yatezaga akaduruvayo, ariko akababwira ko ntahandi afite ho kujya uretse kuba yabonana n’uwo yavugaga ko ari umugabo we.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026, Umuryango w’Umukuru w’Igihugu washyize hanze itangazo rivuga ko “Uhakana ku mugaragaro amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugore witwa Maguy Mayela, uvuga ko ari umugore wa gatatu w’Umukuru w’Igihugu.”

Iri tangazo ry’Ibiro by’Umuryango w’Umukuru w’Igihugu (La Maison Civile du Chef de l’Etat) ryashyizweho umukono na Maître Théo Baya ushinzwe itumanaho, yakomeje agira ati “Ibiro birashaka gusobanura ko uyu muntu atazwi na gato n’umuryango wa Perezida kandi ko atigeze agirana umubano n’Umukuru w’Igihugu, haba mu bihe byashize cyangwa ubu.”

Maître Théo Baya yakomeje agira ati “Ahubwo, amakuru yavuye mu muryango we [w’uyu mugore] agaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe.”

Ibiro by’Umuryango w’Umukuru w’Igihugu muri DRC, byaboneyeho kuburira abantu bose bari gukwirakwiza ariya mashusho no gushimangira ibivugwa n’uriya mugore, ko “bishobora kwangiza icyubahiro n’izina ry’Umukuru w’Igihugu n’umuryango we.”

Biti “Ku bw’iyo mpamvu, abanyamakuru n’abandi bose bakwirakwiza aya makuru, bashobora guhanishwa ibihano biteganywa n’amategeko ya Repubulika.”

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yaboneyeho gusaba rubanda kudaha agaciro ariya mashusho n’ibitangazwa n’uriya mugore.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =