Thursday, August 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Abanyamerika batanu n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Ecuador bapfiriye mu mpanuka ikiri urujijo muri Kenya

Abanyamerika batanu n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Ecuador bapfiriye mu mpanuka ikiri urujijo muri Kenya

Abanyamerika batanu n’umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi muri Ecuador, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo, yabereye muri Kenya, kugeza ubu hataramenyekana icyayiteye.

Urwego rushinzwe iby’indege muri Kenya rwavuze ko iyi kajugujugu yari ivuye muri ku kigo gishinzwe iby’urusobe rw’ibinyabuzima cyitwa Loisaba Wildlife Conservancy yerekeza mu gace k’umugezi wa Ewaso Ngiro, ikaza gukora impanuka ahagana saa 9:13 za mu gitondo ku musozi wa Ololokwe, mu Ntara ya Samburu, mu majyaruguru ya Nairobi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Samburu, David Nkoroi, yabwiye abanyamakuru ko abantu bose barindwi bari muri iyo ndege bapfuye.

Umuyobozi w’ikigo Lady Lori Helicopters, gitanga serivisi zo gutwara abantu mu ndege nto, yavuze ko iyo kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo bari mu rugendo rwateguwe n’ikigo cy’ubukerarugendo gikomeye cya &Beyond.

Urwego rushinzwe iby’indege muri Kenya rwatangaje ko kugeza ubu impamvu yateye iyo mpanuka itaramenyekana, ndetse ko iperereza ryatangiye.

Michele Sensi-Contugi, wari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Ecuador, n’umugore we Stephany Hollihan, wari umuhanzi w’imideri, bari mu bapfiriye muri iyi mpanuka, nk’uko abayobozi ba Ecuador babitangaje.

Ibiro bya Perezida wa Ecuador byihanganishije umuryango wa Sensi-Contugi mu butumwa bwashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ecuador yavuze ko Ambasade yayo iri muri Afurika y’Epfo iri gukorana n’abayobozi bo muri Kenya ndetse n’ibindi Bihugu by’inshuti byo muri aka karere, kuko Ecuador nta ambasade ifite muri Kenya.

Iyi minisiteri yagize iti “Urupfu rwa Sensi-Contugi ni igihombo gikomeye ku Gihugu.”

Hollihan yari washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Sensi Studio, ikigo cyamamazaga ibijyanye n’imideli. Ku wa Gatatu, icyo kigo cyashyize hanze ubutumwa bwo kumwihanganisha, kigira kiti “Urukundo yari afitiye ubuhanzi bw’imideri, ubukorikori n’abantu babikoraga ni byo byagize uruhare rukomeye mu isura y’ikirango ndetse no kuri twese twagize amahirwe yo kuba mu rugendo rwe.”

José Suárez, umwe mu bayobozi b’ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikoresha ururimi rw’Icyesipanyolo, Telemundo, na we yari mu bapfiriye muri iyo mpanuka, nk’uko icyo kigo cyabitangaje. Suárez yari Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa za televiziyo nyinshi za Telemundo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Ambasade y’iki Gihugu muri Kenya iri kuvugana n’abayobozi bo muri icyo Gihugu kandi ko iri gutanga ubufasha kugira ngo imibiri y’aba Banyamerika icyurwe. Yagize ati “Turihanganisha byimazeyo imiryango n’inshuti b’abitabye Imana.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − five =