Amavubi mu ihuriro rikomeye ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera mu Bihugu bitatu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Abakurikiranira hafi ibya ruhago bagaragaza imibare yatuma u Rwanda rwongera gukina iki gikombe ruherukamo mu myaka 22 ishize.
Harabura ukwezi n’iminsi itanu kugira ngo ikipe y’igihugu Amavubi itangire urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika.
Iki Gikombe kizaba mu mpeshyi ya 2027, muri Tanzania, Uganda na Kenya. CAF yemeje ko kizitabirwa n’ibihugu 28.
U Rwanda ruri mu itsinda rikomeye ririmo Cape Verde iherutse mu Gikombe cy’Isi, Mali na Liberia.
Ku itariki ya 25/09/2026, u Rwanda ruzakira Liberia kuri Stade Amahoro, nyuma y’iminsi ine ruje gusura Cape Verde.
Abakurikiranira hafi iyi mikino bemeza ko kugira ngo u Rwanda rujye mu mibare yo kubona iyi tike, rugomba gutsinda imikino yose ruzakira, rugatsinda Liberia hanze, ndetse rukanganya na Mali na Cape Verde.
Icyo gihe Ikipe y’u Rwanda yagira amanota 14, ubundi igasigara icungana n’uko andi makipe yaba yitwaye.
Hashize imyaka 22 u Rwanda rudakandagiye ikirenge mu Gikombe cya Afurika, ruheruka kuhagaragara mu 2004, ubwo cyaberaga muri Tunisia.
Abayobozi ba FERWAFA, abaminisitiri ba Siporo ndetse n’abatoza b’Amavubi bagiye basimburanwa ariko birananirana.
Uyu mwaka, Shema Fabrice n’abo bakorana muri FERWAFA bihaye intego yo kukijyamo.
Umutoza w’Amavubi, Costantine, afite akazi katoroshye. Mu izamu, Kwizera Olivier nta kipe afite, Fiacre akirutse imvune, naho ku yindi myanya y’inyuma no ku mpande hari ibihangange.
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10