Ikigo cy’Igihugu gishinze Imikurire y’Abana bato NCDA cyatangaje ko ababyeyi bonsa abana babo mu Rwanda ari 82%, ariko ko hifuzwa ko imibare yiyongera, kuko iyi gahunda iri mu by’ingenzi ku mikurire y’abana.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta mu kwizihiza Umunsi wahariwe konsa wabereye mu Karere ka Gisagara.
Ingabire yavuze ko konsa umwana bitagirira akamaro umwana gusa, ahubwo ko n’umubyeyi ubikora, abyungukiramo kuko bigabanya ibyago bya zimwe mu ndwara.
Yagize ati “Konka kandi bifitiye akamaro umubyeyi kuko bimurinda indwara zimwe na zimwe zirimo kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura, bifasha umubiri kongera kwiyubaka neza nyuma yo kubyara kandi bikagira uruhare mu gutandukanya igihe cyo kongera gusama mu buryo bwa kamere iyo bikozwe neza.”
Ababyeyi kandi bibukijwe ko iyo bakimara kubyara, baba bagomba konsa umwana ukivuka, kuko ariya mashereka, aba akungahaye ku ntungamubiri ziba zikenewe ku buzima bw’umwana.
Amashereka ya mbere y’umubyeyi ukibyara, afatwa nk’urukingo rwa mbere umwana ahabwa, kuko agira akamaro kanini ku bwirinzi karemano bw’umubiri w’umwana, bityo ko ariya mashereka ntakindi kiba kigomba kuyasimbura.
Ni mu gihe hari ababyeyi baba bumva ko abana babo bahita bashyirwa ku mata, bakeka ko ari yo akungahaye ku ntungamubiri, ariko bakaba bibukijwe ko amashereka ya kiriya gihe umubyeyi akibyara, aba ari ingenzi cyane.
Ni mu gihe imibare igaragaza ko umubare w’abana bonswa mu isaha ya mbere bakivuka mu Rwanda, ari 79% bityo ko iyi mibare ikwiye kwiyongera. Ababyeyi kandi bibukijwe ko umwana aba agomba konswa nibura mu gihe cy’imyaka ibiri.
Umuyobozi wa NCDA yavuze ko gahunda yo konsa neza, ikwiye kugirwamo uruhare n’abantu banyuranye, ariko ku isonga hakaza umubyeyi.
Ingabire ati “Umubyeyi ntashobora konsa neza ari wenyine. Konsa bisaba ubufatanye bw’umuryango, abakozi b’ubuzima, abakoresha, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bose.”
Yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho bigomba no gutegurwa kuko umubyeyi aba akwiye gushyigikirwa kuva atwite, akabona serivisi z’ubujyanama ku mirire y’umubyeyi, ku konsa neza no kugaburira abana.
Umuyobozi wa NCDA kandi yavuze ko aho abantu bakorera, hakwiye gushyirwa ahantu hagenewe konsereza, ndetse no mu bigo binyuranye, hagashyirwaho uburyo bworohereza ababyeyi konsa abana igihe gihagije.
RADIOTV10