Thursday, August 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

BREAKING: Perezida Ndayishimiye asubiye muri Congo guhura na Tshisekedi nyuma y’amezi abiri avuyeyo

BREAKING: Perezida Ndayishimiye asubiye muri Congo guhura na Tshisekedi nyuma y’amezi abiri avuyeyo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyehe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’amezi abiri gusa n’ubundi ahagiriye urundi ruzinduko yakiriwemo na mugenzi we Felix Tshisekedi.

Ni uruzinduko rwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi (Ntare Rushatsi House) mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru, itumanaho, n’Ubuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, bivuga ko “Byishimiye kumenyesha rubanda ko Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ajya i Kinshasa,  muriRepubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa 20 Kanama 2026, mu ruzinduko rw’akazi.”

Nyuma y’iri tangazo kandi, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje ko Perezida Ndayishiye yafashe indege akerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’akazi ku butumire bwa mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezida Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri DRC nyuma y’amezi abiri gusa n’ubundi aruhagiriye, kuko yaherukagayo tariki 22 Kamena 2026, aho na bwo yari yagiyeyo ku butumire bwa Perezida Tshisekedi.

Muri uru ruzinduko ruheruka, Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo izirebana n’imikoranire y’ibi Bihugu mu bijyanye n’ibya Gisirikare.

U Burundi busanzwe bukorana na DRC mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, aho Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko kimaze kohereza muri Congo abasirikare bagera mu bihumbi 30.

Perezida Tshisekedi agiye kwakira Perezida w’u Burundi nyuma y’umunsi umwe gusa akubutse muri Tanzania, mu ruzinduko yakiriwemo na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan.

Ubwo Ndayishimiye yahagurukaga i Burundi

Yahise yinjira mu ndege yamujyanye i Kinshasa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =