Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ivuze ko igiye guhagurukira kurwanya ingeso z’ubwomanzi zirimo kwambara ubusa, kwiyandarika n’uburara bigaragara muri rumwe mu rubyiruko, bamwe mu baturage baravuga ko iki cyemezo kije gikwiye, ahubwo ko cyatinze gufatwa, bakanagaragaza ko ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kuko akenshi iyo mico idakwiye itangirira mu muryango.
Mu bihe bitandukanye wumva abantu bavuga bati: “Uriya mwana ni ikirara”, abandi bati: “Uriya ariyandarika”, abandi bati: “Uriya mukobwa ntiyambara ngo yikwize”, cyangwa se bati: “Yambara ubusa”. Iyo mico n’indi itandukanye igaragazwa nk’idakwiye, Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itazihanganira abayifite, ndetse ngo igiye guhagurukira kuyirwanya. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, aherutse gutangaza ko Polisi igiye guhagurukira iki kibazo.
Yagize ati: “Ku kibazo cyo kwiyandarika, ubwomanzi, uburara, abantu bambara ubusa, bakora ibyo bashaka ku karubanda, abana babona, urubyiruko rubona, u Rwanda turera rw’ejo rureba ngo n’uko ari aba jeune ngo bigezweho, ntabwo tuzakomeza kubyemera, ntabwo bizakunda. Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myitwarire ntabwo ikenewe mu Rwanda, ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ntabwo bizakunda. Uburenganzira bw’abantu bugira aho buhera naho bugarukira. Rwose byumvikane, ibi bintu twabihagurukiye.”
Ni icyemezo bamwe mu baturage bavuga ko cyari gikwiye kuko ngo iyo mico yari imaze gutera impungenge, icyakora bavuga ko ngo gifashwe gisa n’igitinze.
Kabatesi Marie Chantal yagize ati: “Iki cyemezo ndacyishimiye, gusa navuga ko bari baratinze kuko wabaga ujyenda ahantu hose, ku tubyiniro, mu muhanda, ukabona abantu bambaye ubusa ku buryo utabona uko ubivuga. Ku buryo byari bikabije, warebeshaga amaso ukirebera ku ruhande, ku buryo twari twarabuze icyo twavuga.”
Naho Jean Pierre yagize ati: “Gusinda, uburara, kuvuga imvugo nyandagazi, navuga ko ari ibintu byari bikabije cyane. Kuba bafashe icyemezo cyo guhangana na byo ni byiza cyane.”
Nubwo abo bose bahuriza ku kuba icyo cyemezo ari ingenzi, bagaragaza ko ababyeyi bakwiye kongera kwita ku burere bw’abana babo, cyane ko usanga iyo mico ivugwa ko atari myiza bakora hari igihe bayikura mu miryango.
Nzirumbanje Albert yagize ati: “Ababyeyi bakwiye kongera kwegera abana babo bakabaganiriza. Ntabwo abana bategeka ababyeyi, nibabegere babaganirize, babigishe. Kera twebwe baraduhanaga tukumva. Abana b’iki gihe rero na bo ni abo guhanwa.”
Kabatesi Marie Chantal yagize ati: “Ababyeyi na bo ni ukubahanura bakareka gutanga urugero rubi, kuko hari ibintu byinshi urubyiruko rukora rubikuye ku babyeyi babo, baba babareberaho. Ababyeyi nibahe abana babo urugero rwiza.”
Ingingo ya 143 y’Itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018 iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10