Thursday, August 20, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Menya abanyacyubahiro bategerejwe mu nama igiye kubera mu Rwanda igamije guhindurira imyumvire Abanyafurika

Menya abanyacyubahiro bategerejwe mu nama igiye kubera mu Rwanda igamije guhindurira imyumvire Abanyafurika

Kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 kanama 2026, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ifite intego yo guhindura imyumvire y’Abanyafurika, izwi nka Africa Mindset Reset Forum, izahuza abayobozi n’abanyabwenge baturutse muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.

Iyi nama y’iminsi ibiri izabera muri Kigali Convention Centre, ikaba itegurwa n’Ishuri Nyafurika Ry’imiyoborere (ASG). Biteganyijwe ko izitabirwa n’abayobozi bagera ku 1,000, aho 80% bazaba ari urubyiruko n’abayobozi bakiri bato.

Mu bazitabira iyi nama harimo Perezida Wa Ghana, John Dramani Mahama, Thabo Mbeki Wahoze Ayobora Afurika Y’epfo, Na Olusegun Obasanjo Wahoze Ari Perezida Wa Nigeria.

Abandi banyacyubahiro bazitabira iyi nama ni Fatoumata Jallow-Tambajang, wahoze ari visi perezida wa Gambia, ndetse na  Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari perezida wa namibia, uzwi mu bikorwa ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abanyafurika ndetse n’ubukungu bw’uyu mugabane, binyuze mu muryango one economy foundation.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “From Pan-Africanism To Meta-Africanism”, igamije kureba uko afurika yakwimakaza imiyoborere myiza, inzego zikomeye, kwishakamo Ibisubizo no gushyira mu bikorwa gahunda zitezimbere umugabane.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama,  Perezida Paul Kagame, uri mu bashinze Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, hamwe Na John Dramani Mahama Na Hailemariam Desalegn wahoze ari minisitiri w’intebe wa ethiopia, bazaganira ku buryo ibitekerezo by’ubumwe bw’abanyafurika byahinduka ibikorwa bifatika.

Francis Gatare, perezida w’ ishuri nyafurika ry’imiyoborere, ritegura iyi nama,  avuga ko bateguye iyi nama mu rwego rwo gukangurira abanyafrica  guhindura imitekerereze mu gukomeza urugendo rwo kwigira no kubaka ubukungu buhamye bw’uyu mugabane

Yagize ati “pan-africanism yagize uruhare rukomeye mu guhuza abanyafurika no kubakangurira kugira ubumwe, cyane cyane mu rugamba rwo kubohora afurika no kurwanya ubukoloni, byagize uruhare mu gutuma ibihugu by’afurika bigera ku bwigenge. Ariko uko imyaka ishira, bigenda birushaho kugaragara ko hakenewe imitekerereze mishya kugira ngo afurika ibashe kugera ku bwigenge no mu bukungu bwayo”

Akomeza agira ati “ni nayo mpamvu iyi nama twayihaye insanganyamatsiko igira iti uguhindura imitekerereze, tuva ku bumwe bwari bukenewe mu rugamba rwo kubohora afurika, aribyo pan- africanism, tukagera ku bumwe bushobora kudufasha kubaka afurika ikomeye mu bukungu, ihuje imbaraga kandi ibasha kwigira. Aribyo meta africanism.”

Inama y’Africa Mindset Reset, izaba ibaye ku nshuro ya mbere. Yubakiye ku mpinduka zirindwi zirimo kuva ku kwiheba ujya ku mitekerereze y’iterambere, kuva ku kwishingikiriza ku bandi ugafata iya mbere no kuva ku mikorere idashyitse ujya mu bikorwa by’indashyikirwa.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =