Monday, August 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Icyizere u Rwanda rufitiye umukandida warwo Louise Mushikiwabo mu matora y’ukuriye OIF

Icyizere u Rwanda rufitiye umukandida warwo Louise Mushikiwabo mu matora y’ukuriye OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo afite amahirwe ahagije yo kongera gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), kubera ibikorwa byivugira yawukozemo muri Manda ebyiri amaze ku buyobozi.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Igicaniro TV cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’u Rwanda.

Harabura amezi macye ngo habe amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uri muri manda ye ya kabiri.

Uyu Munyarwandakazi kandi yamaze no gutangwa n’Igihugu cye nk’Umukandida uzahatanira manda ya gatatu, aho ahatanye n’abarimo Umunyekongo.

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko “Louise Mushikiwabo afite amahirwe yose yo kongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie kubera ko yavuguruye byimazeyo uyu Muryango mu miyoborere yawo, yaba ijyanye na Politiki ndetse yaba n’imiyoborere y’imari kuko uyu Muryango wari ufite ibibazo mbere yuko aza, ariko byose yarabivuguruye, Umuryango awongerera ingufu.”

Mushikiwabo kandi yavuze ko hari n’imishinga y’uyu Muryango, Louise Mushikiwabo yahaye icyerekezo gifatika byumwihariko ku ngingo zifitiye akamaro ubuzima bwa OIF, nk’izijyanye n’ikoranabuhanga, guteza imbere urubyiruko ndetse no guteza imbere abari nabategarugori ahashinzwe ikigega cyitwa La Francophonie Avec Elle.

Nduhungirehe akomeza agira ati “Uyu Muryango yawuteje imbere ku buryo bugaragara, n’ejobundi ku itariki ya 30 z’ukwa gatandatu i Paris habaye Audition, abakandida bane bagiye imbere y’Inama y’Abaminisitiri ba Francophonie, bakora presentation y’ibyo bateganya gukora nibaramuka batsinze, cyangwa se ibyo bakoze muri cas ya Louise Mushikiwabo, hanyuma bazwa n’ibibazo.”

Yakomeje agira ati “Icyagaragaye mu Baminisitiri ndetse n’impuguke zigenga, ni uko Mushikiwabo ari we waje imbere kurusha abandi bose kubera ko ibyo yakoze byarivugiraga kandi n’imishinga yari afite irafatika kandi ijyanye n’icyerekezo Francophonie igomba guhabwa.”

Louise Mushikiwabo

Minisitiri yavuze kandi ko n’ubukangurambaga bwo gushakira amajwi Mushikiwabo, buri gukorwa n’u Rwanda, buri kugenda neza, ku buryo icyizere cyo kuba yazongera gutorerwa kuyobora uyu Muryango gihagije.

Louise Mushikiwabo ugiye gusoza manda ebyiri ayobora uyu Muryango wa OIF, yatowe bwa mbere mu kwezi k’Ukwakira 2018 mu nama yabereye i Yerevan muri Armenia, icyo gihe akaba yari asimbuye Michaëlle Jean, yongera gutorerwa manda ya kabiri y’imyaka ine mu kwezi k’Ugushyingo 2022 mu nama yabereye i Djerba muri Tunisia.

Andi matora Mushikiwabo azahataniramo manda ya gatatu, azaba mu Nteko ya OIF izaba mu kwezi k’Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodia.

Minisitiri Nduhungirehe na Mushikiwabo i Paris mu Bufaransa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + ten =