Nyuma yo gutsinda umukino wa kane muri mikino ya kamarampaka (Playoffs), ikipe ya APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball, kiba icya kane itwaye yikurikiranya.
Ni nyuma y’umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026, aho iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsindaga Patriots amanota 114 kuri 76 ya Patriots.
Ni umukino APR BBC yagaragarijemo kurusha cyane iyi kipe ya Patriots, aho umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, Craig Randal yongeye kwigaragaza cyane, ndetse bikarangira abaye umukinnyi mwiza w’iyi mikino ya kamarampaka.
Ni igikombe cya kane kikurikiranya gitwawe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, dore ko yagitwaye muri 2023, yongera muri 2024, muri 2025 irakisubiza, ndetse n’ubu ikaba icyegukanye.
Ni umukino kandi wanarebwe na bamwe mu bayobozi mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, wanifatanyije n’abakinnyi mu kwishimira iki gikombe.





RADIOTV10