Tuesday, August 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Urwego rukomeye muri America rwahagurukiye ikibazo giteye impungenge ku buzima bwa bucura wa Perezida Trump

Urwego rukomeye muri America rwahagurukiye ikibazo giteye impungenge ku buzima bwa bucura wa Perezida Trump

Urwego rushinzwe umutekano wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America n’umuryango we (Secret Service) rwatangaje ruri gukurikirana ibijyanye n’amashusho y’igitangazamakuru cya Leta ya Iran, ashyira mu kaga ubuzima bwa Barron Trump, bucura wa Perezida Donald Trump.

Itangazamakuru rya Iran rishyigikiye umurongo wa politiki rimaze igihe ritangaza ubutumwa bubangamira ubuzima bwa Perezida Trump n’abagize umuryango we, nyuma y’iyicwa ry’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ndetse na benshi mu bagize umuryango we, mu ntangiriro z’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel na Iran muri Gashyantare.

Nubwo mbere hagiye hatangazwa iterabwoba ryibasira Umugore wa Perezida, Melania Trump, kuri iyi nshuro byageze no ku muhungu wabo Barron Trump.

Umuvugizi wa Secret Service, Nate Herring, yabwiye CNN ati “US Secret Service izi iby’aya mashusho kandi ikora iperereza kuri buri kintu gishobora gufatwa nk’iterabwoba ku bantu turinda. Kubera impamvu z’umutekano w’ibikorwa byacu, ntitujya dutangaza amakuru ajyanye n’ubutasi bw’umutekano.”

Aya mashusho amara hafi iminota itatu atangira hagaragaramo amagambo y’Icyongereza agira ati “Ni he twakwicira Barron Trump?!” Hagaragaramo kandi amashusho yerekana ahantu hatandukanye Barron Trump azwiho kujya, harimo Trump Tower i New York.

Mu gice cya nyuma cy’aya mashusho, uyavugamo yumvikana avuga ko abantu “bategerezanyije amatsiko igihembo cya miliyoni 10 z’amadolari.”

Aya mashusho yatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Iran, IRIB, kizwiho kuba gishyigikiye abayoboke b’umurongo wa Leta ya Iran. Umuyobozi w’iki kigo ashyirwaho mu buryo butaziguye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Umukozi wo mu nzego z’ubutabera n’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America yabwiye CNN ko aya mashusho ari kimwe mu bigize ubukangurambaga bw’amashusho aturuka muri Iran yibasira umuryango wa Trump ndetse na Perezida ubwe.

Hari amwe muri ayo mashusho yagiye agaragaramo amakuru ajyanye n’ingendo n’aho bamwe mu bagize umuryango wa Perezida baba bari, ndetse n’ibitekerezo by’uko bashobora kwicwa.

Uyu mukozi yavuze ko ibikorwa byo kurinda Perezida n’umuryango we bihora bihindurwa kandi bigashyirwa ku murongo mushya hashingiwe ku makuru atandukanye y’umutekano atangwa na Secret Service, izindi nzego za Leta, polisi ndetse n’ibindi Bihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =