Abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije n’aba AFC/M23 bakubise incuro igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha barimo ingabo z’u Burundi, mu bice byo muri Gurupoma ya Bijombo muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Epfo, bakigarurira ibice byinshi.
Ibi bice byafashwe na Twirwaneho ifatanyije na M23 nyuma y’imirwano yabaye ku Cyumweru, birimo Rubarati, Ruhuha na Malimba.
Amakuru avuga ko nyuma y’imirwano ikomeye, abarwanyi bo ku mpande zitandukanye bavuye mu myanya bari barimo.
Amakuru aturuka mu gace ka Masango avuga ko bamwe mu barwanyi bagize uruhare muri ibyo bitero baturutse aharimo Muramvya, Kashongo, Kageregere na Mukumba.
Ayo makuru akomeza avuga ko bamwe mu basirikare ba FARDC bakijijwe n’amaguru bakerekeza mu misozi ya Munanira, mu gihe abarwanyi ba Wazalendo berekeje i Masango.
Abaturage bo muri ako gace kandi bavuga ko mu gihe cyo gusubira inyuma, hari intwaro nyinshi zasizwe n’uru ruhande rwa Leta ya Congo.
Abahagarariye sosiyete sivile muri Teritwari ya Uvira bavuze kandi ko abarwanyi b’Abarundi bo mu mutwe wa Red Tabara bashobora kuba baragize uruhare muri iyi mirwano, bari ku ruhande rw’abarwanyi bagaragazwa nka Twirwaneho/M23.
Icyakora, uruhare rwa Red Tabara muri iyi mirwano ntiruragenzurwa cyangwa ngo rwemezwe n’andi masoko yigenga.
Abasesenguzi bavuga ko mu gihe biriya bice bya Malimba, Ruhuha na Rubarati byaba byafashwe na M23 na Twirwaneho, bishobora kugira akamaro gakomeye mu bijyanye no kugenzura imisozi miremire ya Uvira ndetse n’imihanda ihuza utundi duce dutandukanye twa Kivu y’Epfo.
Abasesenguzi bo muri ako gace bavuga ko kugenzura ibyo bice bishobora koroshya urujya n’uruza rugana i Bukavu, Kaziba, Rurambo na Minembwe, ndetse bikanafasha kugera mu Kibaya cya Rusizi no mu misozi imwe n’imwe yitegeye umujyi wa Uvira.
RADIOTV10