Tuesday, August 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Museveni yategetse ko uwabaye Perezida w’Inteko ya Uganda Among afungurwa

Museveni yategetse ko uwabaye Perezida w’Inteko ya Uganda Among afungurwa

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yategetse Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, gufungura Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, wari ufungiye mu rugo iwe.

Ifungwa ryo mu rugo ni igihano cyangwa ingamba z’amategeko zibuza umuntu kuva aho atuye, mu buryo bushobora gukoreshwa nk’ubundi buryo bwo kumufunga muri gereza.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yemeje aya makuru mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, agira ati “Mzee (Perezida Museveni) yantegetse kandi kurekura Among wari ufungiwe iwe. Natwe turabikora.”

Umunyamamtegeko wa Anita Among, Caleb Alaka, na we yemeje ko uwo wahoze ari Perezida w’Inteko agiye kurekurwa. Yagize ati “Yego, ararekurwa.”

Abajijwe niba kurekurwa kwe ari iby’igihe gito kugira ngo abone uko ajya kwivuza, Alaka yasobanuye ko atari yo mpamvu. Ati: “Oya, oya, ararekurwa burundu.”

Alaka yashimiye icyemezo cya Perezida Museveni, avuga ko itsinda ry’abunganira Among ryishimiye ko Perezida yabigizemo uruhare.

Ati “Turashimira cyane Perezida kuba yemeye kumurekura. Ibindi tuzabitegereza turebe uko bizagenda.”

The New Vision dukesha aya makuru, kandi yabajije Alaka niba imitungo n’amafaranga biri muri konti byari byarafatiriwe cyangwa byarahagaritswe mu gihe cy’iperereza bizasubizwa nyuma yo kurekurwa kwa Among, ariko yanga kugira icyo abivugaho. Ati “Reka tubitegereze turebe uko bizagenda.”

Amakuru yatanzwe n’abazi iby’iki kibazo yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zihariye wa Special Forces Command (SFC) bari bamaze igihe bagose ingo za Among i Nakasero na Kigo, bahavuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’itegeko rya Perezida Museveni.

Iki cyemezo cyitezweho gutuma Anita Among agira ihumure nyuma y’amezi atatu yari amaze afungiwe iwe.

Among yari yashyizwe mu ifungwa ryo mu rugo nyuma yuko abasirikare b’Ingabo za Uganda (UPDF) bahaje mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.

Muri Gicurasi uyu mwaka, abasirikare bari bafite intwaro zirimo n’izikomeye ba UPDF bagiye kugota ingo z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bambura intwaro abamurindaga, bituma inzego z’umutekano zihuriye hamwe zibona uburyo bwo gukora isaka muri izo ngo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =