Perezida Paul Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika ufite ibikenwe byose byawufasha kugera aho wifuza kugera, ariko ukazitirwa n’imyitwarire ya bamwe mu Banyafurika, imikorere yabo ndetse n’imitekerereze.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Ihuriro Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye ‘Africa Mindset Reset Forum’ riri kubera i Kigali mu Rwanda.
Umugabane wa Afurika ugaragazwa nk’ufite ibishoboka byose kugira ngo ubashe kuba watera imbere, haba umutungo kamere, urubyiruko rufite imbaraga ndetse n’ubumenyi. Icyakora, nubwo ibyo byose bihari, bisa n’aho iterambere ryawo ritagenda nk’uko byagakwiye.
Mu kiganiro cyagarukaga ku mitekerereze Abanyafurika bakwiriye guhindura kugira ngo bagere ku cyerekezo bifuza, cyahuje Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, na Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang.
Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang yavuze ko imyumvire ikibangamiye Abanyafurika ari uko batiyizi ndetse n’amateka yabo ntacyo yabigishije.
Yagize ati: “Numva ikintu gikomeye tubura ari ukumva amateka yacu. Mbese twahoze turi bande? Twavuye he, hanyuma kubera iki turi hano? Ahahise hacu hameze hate? Ni bande bamaze igihe bavuga inkuru zacu? Ni bande bagenga abo turi bo n’abo dukwiye kuba bo? Birasaba ko dufata ingamba ndetse tukazishyira mu bikorwa. Ni ibintu byihutirwa kumenya abo turi bo, ntabwo ari abandi bakwiye kubitumenyera.”
Muri icyo kiganiro cyagarukaga ku mitekerereze Abanyafurika bakwiye guhindura kugira ngo babashe gutera imbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kuba umugabane wa Afurika utagera ku cyerekezo wifuza, nyamara ufite ibikenewe byose kugira ngo uhagere, biterwa n’uko abawugize bahera mu kwiyemeza ibintu, nyamara ugasanga batabishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Murabizi, hari Afurika twifuza, nk’uko byagiye bisubirwamo kenshi. None se ni ukubera iki tutagera kuri Afurika twifuza kandi dufite byose dukeneye? Ibi bivuze ko hari ikintu gituma tutagerayo tugomba gusesengura neza maze tugahangana na cyo.
Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntidushobora guhindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukoramo ibintu ndetse n’imitekerereze yacu, rwose tugomba kubihindura. Ntidushobora gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ngo niturangiza dukore ibihabanye n’ibyo twavuze. Tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo twifuza n’ibyo dukora kugira ngo tubashe kubona umusaruro w’ibyo twiyemeje.
Nta nzira ebyiri zigomba kuba hagati aho, ntabwo twakomeza kwizengurukaho gusa, ndetse rimwe na rimwe twishimira ibyo twagezeho duhoberana gusa, hanyuma ngo nyuma y’umwaka umwe, itatu cyangwa itanu nitureba inyuma dusange tukiri aho twari turi cyangwa se twaranasubiye inyuma. Abanyafurika natwe turi abantu, tugomba kwibaza ngo kubera iki?”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko imyumvire yo guhora Abanyafurika bishimira aho abo ku yindi migabane bageze, nyamara bo batava aho bari, ikwiye guhinduka.
Yagize ati: “Tugeze ku rwego rw’uko noneho dusigaye twishimira gusa ibyo abandi bagezeho, kandi iyo mvuga abandi, ntabwo mvuga abo muri Afurika, ndavuga abo hanze y’umugabane wacu. Ni ukubera iki tutakora ibintu byiza ku buryo natwe Abanyafurika ubwacu twajya twishima tukavuga tuti: dore ibyo mugenzi wacu yakoze? Hari abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza. Ni ukubera iki tutafatanya na bo tukagira uruhare muri ibyo bikorwa byiza aho guhora tureba abandi gusa? Iyo mitekerereze yo guhora twishimira ibyo abandi bakoze ni yo ihora idushyira hasi, tugahora dutwarwa n’igitugu cy’abandi, ugasanga turahora dutaka, twinuba, ndetse tunijujuta. Hano hari ibitekerezo n’ibindi byadufasha guhindura imyumvire ndetse n’ibikorwa bidufasha gutera imbere.”
Iminsi ibiri y’iyi nama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, abayitabiriye basaga ibihumbi 6,000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, urubyiruko rwigaga muri za kaminuza, ba rwiyemezamirimo bato n’abandi bo muri Afurika.
Baturutse mu bihugu bisaga 70 byo hirya no hino ku Isi, bazaba barebera hamwe uko abagize umugabane wa Afurika bagira uruhare mu micungire y’umutungo kamere w’umugabane ndetse no guteza imbere gahunda zishingiye ku nyungu z’abaturage n’iterambere ry’uyu mugabane, ndetse n’uko guhindura ibitekerezo bya Kinyafurika byahinduka bikavamo ibikorwa bifatika.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10