Wednesday, August 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse nyuma y’icyemezo America yafashe

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse nyuma y’icyemezo America yafashe

Ibiciro by’ibikomoka peteroli byagabanutse ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’uko abacuruzi n’abashoramari babonye ko ibyago byo kuba Leta Zunze Ubumwe za America yakongera kugaba ibitero kuri Iran byagabanutse, ahubwo America ikaba yatangaje ko ishobora gushyiraho ibihano bikomeye by’ubukungu.

Minisitiri w’Imari wa America, Scott Bessent, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za America yatangije icyo yise “Economic D-Day” igamije gushyira igitutu gikomeye kuri Iran n’abafatanyabikorwa bayo mu bucuruzi. Icyakora, America ntiyatangaje igihe ibyo bihano bishobora gutangirira cyangwa ngo ishyire ahagaragara Ibihugu bishobora kubigirwamo.

Izi ngamba zagaragaye nk’izidakomeye nk’uko bamwe mu basesenguzi bari babyiteze. Zanasohotse mu gihe hakomeje ibikorwa by’ubuhuza bigamije gushaka igisubizo cya dipolomasi, aho abahuza bo muri Pakistan batangaje ko ibiganiro bagiranye na Perezida wa Iran ku wa Mbere byagenze neza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Pakistan, Mohsin Naqvi, yavuze ko ibiganiro byagenze “neza cyane kandi bikaba byari ingirakamaro.” Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko yizera ko uyu muvuduko w’ibiganiro uzafasha gutera intambwe igana ku biganiro birambye ndetse n’amahoro arambye mu karere.

Aya makuru yagize akamaro gakomeye ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, aho ibiciro byayo byagabanutseho hejuru ya 3%. Ibiciro bya Brent, ari byo bipimo mpuzamahanga bikoreshwa mu kugena ibiciro bya peteroli, byongeye kumanuka bigera munsi y’amadolari 90$ ku kagunguru.

Mu byumweru bishize, ibiciro bya peteroli byariyongereye kubera ko ibiganiro byo kongera gufungura inzira y’amazi ya Strait of Hormuz byari byarafashe intera.

Ku isoko ry’imari rya Wall Street muri Amerika, ibiciro by’imigabane byarazamutse, aho S&P 500, ikurikiranira hafi imikorere y’amasosiyete akomeye, yazamutseho 0.3%.

Icyakora, Chris Low wo muri FHN Financial yavuze ko amasoko y’imari asa n’aho atitaye cyane ku ntambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika na Canada. Canada yatangaje ko izashyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka muri America iri hagati ya 15% na 50%.

Low yagize ati “Hari abashobora kuba bibwira ko kuba hari imisoro yari isanzweho, kongera indi bitazagira impinduka zikomeye. Ariko ibyo ni ukwibeshya, kuko imisoro yatangajwe muri iyi weekend ni myinshi kandi ikaba iri hejuru cyane ugereranyije n’iyari isanzweho.”

Mu Burayi, amasoko akomeye y’imari ahanini yazamutse, uretse iry’i Paris ryagabanutseho gato mu masaha ya nyuma y’ubucuruzi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 7 =