Friday, August 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abaganga bagaragaje intandaro y’ihurizo ribakomereye ku gutahura no kuvura indwara ya Cancer

Abaganga bagaragaje intandaro y’ihurizo ribakomereye ku gutahura no kuvura indwara ya Cancer

Bamwe mu baganga bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kutoroherwa no gusuzuma indwara ya kanseri kubera kutagira ibikoresho byihariye mu kuyivura n’ubumenyi bucye kuri iyo ndwara

Abayobozi b’ibitaro by’uturere bo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba bavuga ko gutahura kanseri mu barwayi bikiri imbogamizi, kuko hari igihe ibimenyetso by’indwara bigorana gutandukanya n’iby’izindi ndwara, mu gihe ibitaro bimwe na bimwe bidafite ibikoresho byihariye bikenerwa mu kuyisuzuma.

Bamwe mu bayobozi b’ibitaro by’uturere bikorana n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bavuga ko hari abarwayi bamara igihe bavurwa indwara zitandukanye batabashije kumenya ko bashobora kuba bafite kanseri, bitewe ahanini n’ubushobozi buke bwo gukora ibizamini byihariye.

Albert Rusumbingabo ni umwe mu bayobozi bakora mu buvuzi. Yagize ati: “Ibitaro bitarabona ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvura kanseri, usanga hari igihe umurwayi aza afite ibimenyetso, ariko gutahura ko ari kanseri bikagorana kuko bisaba ibikoresho byihariye. Iyo ibyo bikoresho bidahari, ushobora kuvura umurwayi ariko utaramenya neza indwara nyirizina afite.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare buvuga ko kuba ibi bitaro bifite ibikoresho bigezweho bifashishwa mu gusuzuma kanseri ari amahirwe akomeye mu gufasha abarwayi, by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba basanzwe baza kwivuriza muri ibi bitaro kubona serivisi zihuse.

Umuyobozi wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, avuga ko bitewe n’uko mu bitaro bya kaminuza ubu hari ibikoresho bigezweho mu gusuzuma no kuvura kanseri, hari kugenda hatangwa amahugurwa agamije kongerera abaganga n’abayobozi b’ibitaro ubumenyi ku bijyanye no gutahura kanseri hakiri kare no kuyivura.

Ati: “Hari gutangwa amahugurwa ari kugenda atangwa hagamijwe kongerera ubumenyi abayobozi b’ibitaro ku bijyanye no gusuzuma kanseri, by’umwihariko kuyivumbura hakiri kare ikanavurwa, kuko iyo ibonetse hakiri kare binatanga amahirwe yo kuyivura byoroshye.”

Dr Ngarambe avuga ko CHUB ifite ibikoresho bigezweho bifasha mu gusuzuma no kuvura kanseri, bityo agasaba abaturage n’abarwayi kudategereza ko indwara ikomera mbere yo kwivuza.

Umwe mu barwayi bari kuvurirwa muri CHUB avuga ko ikibazo cyo gutahura indwara ye cyatangiye ubwo yari amaze igihe yivuriza ahantu hatandukanye, ariko abaganga ntibabashoboraga kumenya neza icyo arwaye.

Avuga ko nyuma yo kugera muri CHUB yakorewe ibizamini byimbitse, abaganga bakabasha gutahura ko arwaye kanseri, ahita atangira kuvurwa.

Ati: “Nari maze igihe njya kwivuriza ahantu hatandukanye ariko ntibabashaga kumenya neza icyo ndwaye. Nakomezaga kuvurwa ariko ikibazo kigakomeza. Maze kuza muri CHUB baransuzumye neza, bamenya indwara mfite, bambwira ko ari kanseri. Natangiye kuvurwa kandi ubu ndabona bigenda neza.”

Uyu murwayi avuga ko kuba yaramenye indwara ye byamufashije gutangira kuvurwa mu buryo bwihariye, asaba n’abandi bafite ibimenyetso bidasanzwe kutazuyaza kujya kwa muganga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + two =