Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko ubuyobozi bw’iki Gihugu bwashyizeho ishimwe rya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Burundi ku muntu uzatanga amakuru yatuma hafatwa ukekwaho gutwika amasoko, nk’ikibazo kimaze iminsi cyugarije iki Gihugu.
Ndayishimiye yabivugiye i Gitega ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri y’urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku Ishyaka CNDD-FDD.
Mu byo yagarutseho harimo inkongi z’umuriro zimaze igihe zibasira amasoko n’inyubako z’ubucuruzi mu bice bitandukanye by’u Burundi.
Kuva muri Mutarama 2026, amasoko n’inyubako z’ubucuruzi birimo Gallerie Ndayizamba na Le Parisien, zimwe mu nyubako zikomeye mu Mujyi wa Bujumbura, isoko rikuru rya Ngozi n’ahandi byagiye bifatwa n’inkongi. Muri Werurwe 2026, hanahiye ububiko bw’intwaro, aho intwaro nyinshi zangiritse.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko Leta yemeye gutanga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Burundi ku muntu wese uzafasha inzego z’umutekano gufata ukekwaho gutwika amasoko.
Ati: “Uzamufata [utwika amasoko] tuzamuhemba, ntuzabeshyere umuntu kuko dukora iperereza tukareba ko ari byo.”
Yakomeje agira ati: “Ndababwiza ukuri, twayateguye neza kuko nihafatwa batanu bateje umuriro bizaba birangiye. Abo bazaba ari abakora iterabwoba, kandi murazi igihanishwa abakora iterabwoba.”
Ndayishimiye yabwiye Imbonerakure ko zikwiye gukora inama zikemeranya ko nta rindi soko rizongera gufatwa n’inkongi, ashimangira ko abateza iyo miriro bazafatwa.
Ati: “Turabafata nta kabuza.”
Ibi ni ubwa mbere ubuyobozi bw’u Burundi bushyize ku mugaragaro ko bushobora kuba hari abantu bagambiriye gutwika amasoko amaze iminsi afatwa n’inkongi.
RADIOTV10