Friday, August 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nyuma y’amasaha macye Umwami wo muri Uganda atanze uwo mu Gihugu cy’i Burayi na we yatanze

Nyuma y’amasaha macye Umwami wo muri Uganda atanze uwo mu Gihugu cy’i Burayi na we yatanze

Nyuma y’amasaha macye Umwami w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda atanze ku myaka 34 y’amavuko, Umwami Harald V w’Ubwami bwa Norway ku Mugabane w’u Burayi, na we yatanze ku myaka 89.

Harald V atanze nyuma yuko yari yajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize kugira ngo avurwe indwara yibasira amaraso.

Ingoro y’Umwami i Oslo yatangaje ko Harald V yatanze mu mahoro saa 06:35 zo ku isaha y’aho (04:35 GMT) kuri uyu wa Gatanu, mu bitaro by’Igihugu biri i Oslo. Ibendera ry’ibwami ryari ku gisenge cy’ingoro ryururukijwe rigezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumuha icybahiro.

Mu masaha 24 yabanjirije itanga rye, bamwe mu bagize umuryango w’ibwami bari bamusuye, mu gihe abantu benshi bari bashyize indabyo ku ngoro y’Ibwami.

Harald V yabaye umwami wa mbere wa Norway wavukiye muri icyo Gihugu kuva mu kinyejana cya 14. Yasimbuwe n’umuhungu we, Haakon.

Nyuma y’imyaka 35 ku ngoma, Harald V azibukwa nk’umwami wakunzwe kandi wagize uruhare mu kuvugurura imikorere y’ubwami. Yaciye kuri imwe mu migenzo yari imenyerewe ubwo yashyingiranwaga n’umugore utakomokaga mu muryango w’abami, ndetse anamenyekana nk’umuntu wahuzaga Abanya- Norway mu bihe bikomeye Igihugu cyanyuzemo.

Abakurikirana iby’ibwami bamuvugaga nk’umuntu woroheje, wubahwaga kandi agakundwa cyane. Bamwitaga “sekuru w’Igihugu” ndetse na “Umwami w’Abaturage”, izina ryari ryarakoreshejwe na se, Umwami Olav V.

Nyuma y’ibitero byabereye i Oslo no ku kirwa cya Utøya muri 2011, Harald yasabye Abanya- Norway gushyigikirana no kudaha ubwoba umwanya.

Mu myaka ya vuba, Harald n’umuryango we bahuye n’ibibazo by’ubuzima ndetse n’amakimbirane yateje impaka, cyane cyane ibijyanye n’umukazana we Mette-Marit n’umubano we na Jeffrey Epstein, wari warahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akaba yaritabye Imana, ndetse n’umuhungu we Marius Borg Høiby wahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 2 =