Monday, August 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku butumwa bwa Gen.Muhoozi burimo iby’amoko

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku butumwa bwa Gen.Muhoozi burimo iby’amoko

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rwabonye ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, burimo iby’amoko n’ibibazo bwazamuye, avuga ko iki Gihugu kitemeranya na bwo kuko Abanyarwanda bamaze gusiga inyuma iyo politiki mbi yabayeho.

Ni nyuma yuko General Muhoozi anyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, burimo iby’amoko, ubwo yavugaga kuri Muramu we Odrek Rwabwogo batajya imbizi, yagize ati “Nshidikanya ku kuba Odrek ari Umuhima. Ntabwo yitwara nka bo. Ashobora kuba ari Umuhutu.”

Muri ubu butumwa Gen Muhoozi yavugaga iby’amoko (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) atagihabwa umwanya mu Rwanda, yanavuze ubwo yagarutse kuri kuri Perezida Paul Kagame akunze kwita “My Uncle”, ariko aza kubusiba.

Umunyamategeko Mwijukye Ivan yabajije icyo Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga kuri buriya butumwa bwa Muhoozi yaje no gushyiramo u Rwanda n’Umukuru warwo.

Yagize ati “Ni iki i Kigali bavuga kuri iyi mvugo? Ese Abanyarwanda bahuye n’ingaruka zikomeye za Politiki y’amoto babona ubu butumwa nk’ikintu kibi cyane cyangwa gishobora kugira ingaruka?”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza uyu munyamategeko, yagize ati “twabonye buriya butumwa ndetse n’ibibazo bwazamuye, kandi ntabwo twemeranya n’ubuhezanguni bw’amoko byagaragajwe.”

Umuvugizi w’u Rwanda yavuze ko abantu bashobora kugira ibitekerezo ku Rwanda, ariko bakirinda kuyobya Abanyarwanda cyangwa ngo babashyire mu bitekerezo byabo bihabanye n’umurongo biyemeje.

Yolande Makoro ati “Niba ubutumwa bwarebaga Uganda, byagombaga kuguma ku Banya-Uganda ariko ntabutuzanemo.”

Yakomeje abwira uriya munyamategeko, ko nk’uko yabivuze “u Rwanda ntirwemera ubuhezanguni bushingiye ku moko, twakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo tubyiyambure. Ntabwo tubikeneye, ntabwo tubishaka rwose.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko icyerekezi cy’u Rwanda ndetse n’imbaraga rwakoresheje mu myaka 32 ishize ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatusti, bishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko bazakomeza kurinda iri hame shingiro ry’amahitamo yabo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 11 =