Monday, August 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagize ibyago ipfusha bitunguranye uwari igisonga cy’Umushumba wa Diyoseze

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagize ibyago ipfusha bitunguranye uwari igisonga cy’Umushumba wa Diyoseze

Musenyeri Jean Marie Vianney Nzengumuremyi wari Igisonda cy’Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Nyundo, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Amakuru y’urupfu rwa Musenyeri Jean Marie Vianney Nzengumuremyi yatangajwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2026 ari na bwo yatabarutse.

Ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatulika mu Rwanda, cyatangaje ko “Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo, yitabye Imana kuri uyu mugoroba ku bitaro bya Gisenyi.”

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umwepisikopi wa Diyoseze ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza uri mu batangaje bwa mbere iyi nkuru y’akababaro.

Mu butumwa bumenyesha abasaseridoti ba Diyoseze, musenyeri Anaclet Mwumvaneza yagize ati “Mwiriwe Abapadiri ba Nyundo aho muri hose. Mbabajwe no kubamenyesha inkuru mbi y’urupfu rutunguranye rwa Musenyeri J.M. Vianney Nsengumuremyi, Vicaire Général, rubaye muri uyu mugoroba ku Bitaro bya Gisenyi. Tumusabire kuri Nyagasani iruhuko ridashira.”

Abapadiri babanye na nyakwigendera, bagaragaje akababaro k’itabaruka rye, kubera uburyo yababaniye neza, ndetse n’uburyo yakoraga umuhamagaro we w’ivugabutumwa.

Padiri Augustin NIZEYIMANA yagize ati “Nyakubahwa Mgr Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, umubyeyi wacu, umusaza w’umunyamahoro, yavugaga amagambo y’ineza kandi meza, akamenya kuyakurikiranya neza ahengetse umusaya, yacishaga make cyane.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 15 =