Tuesday, September 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

RSSB nyuma yo kugura inganda zirimo Inyange yanaguze imigabane yose ya BK General Insurance kuri Miliyari 31,7Frw

RSSB nyuma yo kugura inganda zirimo Inyange yanaguze imigabane yose ya BK General Insurance kuri Miliyari 31,7Frw

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyaguze imigabane yose ya BK Group Plc yari ifite mu ishami ryayo ry’ubwiteganyirize BK General Insurance Ltd, kuri miliyari 31.7 Frw, bityo cyegukana imigabane yose.

BK Group mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama; yatangaje ko iki gikorwa cyagezweho, ibimenyesha Rwanda Stock Exchange, Nairobi Securities Exchange ndetse n’inzego zigenzura amasoko y’imari n’imigabane mu Rwanda no muri Kenya.

Iki gikorwa cyatumye buri mugabane wishyuwe neza ubarirwa kuri 10,567 Frw, mu gihe wari watangijwe ku giciro cya 1,000 Frw. BK Group yavuze ko igiciro bumvikanyeho cyagenwe hashingiwe ku isuzuma ryakozwe n’ikigo cyigenga.

Igurishwa ry’imigabane ryabaye nyuma yo kubahiriza ibisabwa n’inzego zibishinzwe, birimo n’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yari yabanje gutanga uburenganzira bwo kutagira icyo ibivugaho.

BK Group yavuze ko iri gurisha riri mu rwego rwa gahunda yayo yo guhuza no kunoza imikorere y’ibigo biyigize, aho izibanda ku bikorwa bibiri by’ingenzi birimo ubucuruzi bw’amabanki bukorwa na Bank of Kigali Plc ndetse n’ishoramari mu by’imari rikorwa na BK Capital Ltd.

Iyi gahunda igamije gufasha BK Group kwagura serivisi itanga, kongera amasoko ikoreramo, guteza imbere imikoranire hagati y’ibigo bizasigara muri iyi sosiyete ndetse no kurushaho guteza imbere serivisi zijyanye n’amasoko y’imari n’imigabane.

Uretse igurishwa rya BK General Insurance, BK Group yanarangije guhuza BK Techouse Ltd na Bank of Kigali.

Muri iki gikorwa, umutungo wa BK Techouse, ikoranabuhanga yakoraga ndetse n’amasezerano yari ifitanye n’abandi, byimuriwe muri Bank of Kigali. Ibi byatumye BK Techouse itakomeza gukora nk’ikigo cyihariye kiri muri BK Group, ahubwo ibikorwa byacyo by’ikoranabuhanga bizakomeza gukorerwa mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga rya Bank of Kigali, rizwi nka Digital Division.

BK Group yavuze ko uku guhuza ibikorwa bitagize ingaruka ku mitangire ya serivisi ku bakiliya b’iyi sosiyete.

Amafaranga yavuye muri iki gikorwa yafashije BK Techouse kwishyura imyenda n’izindi nshingano zose yari ifite. Amafaranga azasigara azashyikirizwa BK Group nyuma yuko BK Techouse ifunzwe burundu.

BK Group kandi yatangaje ko uku guhuza ibikorwa bitazagira ingaruka ku gaciro k’umutungo rusange wa BK Group.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =