Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Patrice Evra, watangiye uruzinduko mu Rwanda ku munsi wa mbere warwo agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi twa Kigali ku Gisozi, yihanganishije u Rwanda ku mateka ashaririye rwanyuzemo, arushimira kuba rwaranze guheranwa na yo, rukaba rwariyubatse rukaba Igihugu kishimirwa na buri wese.
Evra wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United yo mu Bwongereza ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Gisozi byamukoze ku mutima, ashimangira ko umuntu ugenderera Igihugu aba akwiriye kumenya amateka yacyo kugira ngo arusheho gusobanukirwa abaturage bacyo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Evra yagize ati “Umunsi wanjye wa mbere mu Rwanda kandi sinatengushywe na gato. Iyo ngiye gutembera, numva ari ingenzi kumenya amateka y’igihugu kugira ngo nshobore gusobanukirwa neza abaturage bacyo.”
Uyu munyabigwi yavuze ko uruzinduko rwe ku Rwibutso rwa Kigali rwamukoze ku mutima cyane, kuko yahabonye amateka y’u Rwanda n’ibyago igihugu cyanyuzemo.
Yagize ati “Uruzinduko rwanjye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rwari urw’ingenzi, rukomeye kandi rwuzuyemo amarangamutima.”
Evra kandi yifurije Abanyarwanda gukira ibikomere by’amateka, anaboneraho kubihanganisha ku bw’amateka ashaririye banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ndashaka kuvuga ko mbabajwe n’ibyabaye ku bavandimwe bacu b’Abanyarwanda. Nta jambo na rimwe rishobora guhindura ibyahise, ariko kubona ibyo u Rwanda rwubatse ndetse n’uburyo Igihugu gikomeza gutera imbere mu buryo bwihuse, bitanga urugero kuri benshi.”
Uyu wahoze ari kapiteni wa Manchester United yavuze ko yigeze guhura na Perezida Paul Kagame mu myaka yashize, ariko ko nyuma yo gusura u Rwanda no kurushaho gusobanukirwa urugendo rw’Igihugu, icyubahiro amufitiye cyarushijeho kwiyongera.
Evra yagize ati “Nigeze guhura na Perezida wanyu kera, ariko nyuma yo kubona no gusobanukirwa byinshi ku rugendo rw’u Rwanda, ubu ndushijeho kumushima byimazeyo kubera uburyo bw’intangarugero yakemuye ibibazo bikomeye.”
Yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko amateka akwiye gukomeza kwibukwa kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho, kandi ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurinda ahazaza.
Ati “Ndashima u Rwanda. Ibyahise ntibigomba na rimwe kwibagirana, kandi ahazaza hagomba buri gihe kurindwa.”
Patrice Evra ari mu Rwanda mu ruzinduko rwatumye ahura n’abayobozi ndetse anasura ahantu h’ingenzi, aho yagaragaje ko yashimishijwe n’iterambere ry’Igihugu n’uburyo Abanyarwanda bakomeje kubaka ubumwe n’ahazaza habo nyuma y’amateka akomeye Igihugu cyabo cyanyuzemo.




RADIOTV10