Thursday, September 3, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatanzwe umuburo ku bashobora kwibasira abakobwa babaziza imyambarire yabo mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku bashobora kwibasira abakobwa babaziza imyambarire yabo mu Rwanda

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abashobora gukorera ab’igitsinagore ihohotera, kubihagarika, bitaba ibyo bakisanga batangiye kubiryozwa n’amategeko.

Ni nyuma yuko hakomeje impaka ku myambarire y’ab’igitsinagore, aho bamwe bashyigikiye ko abambara imyenda migufi cyangwa igaragaza bimwe mu bice by’imibiri yabo, bakwiye kubihagarika ndetse bakanabihanirwa.

Abandi na bo biganjemo ab’igitsinagore, barabyamagana, bakavuga ko ari ukubabuza uburenganzira bwabo, ndetse bamwe bakaba batangiye no kugaragaza ko hari abatangiye kubahohotera babibaziza.

Dr Murangira wasabye umwe mu bagaragaje ko ari gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kujya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB imwegereye, yaboneyeho no kugira inama abantu bakomeje guhohotera igitsinagore.

Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko umuntu wese ugira uruhare mu bikorwa nkibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa cyangwa ryoroherezwa n’ikoranabuhanga (TFGBV) arasabwa guhita ahagarika ibikorwa nk’ibyo bitemewe, bitaba ibyo azabibazwa kandi ahanwe hakurikijwe amategeko.”

Dr Murangira kandi yihanangirije bamwe mu b’igitsinagabo bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko imyambarire y’abakobwa yaba ishobora kuba impamvu yatuma basambanywa ku gahato.

Yavuze ko nta mpamvu cyangwa urwitwazo na rumwe rushobora gushingirwaho mu guhohotera umugore, ashimangira ko abantu bafite bene iyo mitekerereze bakwiye kuyireka.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe, nta n’urwitwazo rugomba kubaho rwo guhohotera umugore. Iyo mitekerereze iraciriritse cyane, nta muntu muzima ukwiriye gutekereza atyo. Uzabigerageza azahanwa n’amategeko.”

Impaka ku myambarire itavugwaho rumwe y’ab’igitsinagore yazamutse cyane kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo bamwe mu bitabiraga igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Diamond Platnumz basubijwe inyuma kubera kwambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice byabo.

Izi mpaka zaje gukongezwa n’amashusho yagaragaye ubwo abapolisi babiri bafataga umukobwa bamuziza kwambara imyenda migufi, ibintu byanamaganywe na Polisi y’u Rwanda yaje gutangaza ko abo Bapolisi babifungiwe ndetse n’uwo mukobwa akaza kurenganurwa.

Kugeza ubu impaka ziracyakomeje, aho bamwe bavuga ko umuco ugomba guhabwa agaciro, abakobwa n’abagore bakareka kwambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga byabo, mu gihe abandi bavuga ko byaba ari ukubambura uburenganzira bwabo, bityo ko bakwiye guhabwa ubwisanzure bakambara uko bahisemo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =