Friday, September 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Abazitabira igitaramo muri BK Arena bagiriwe inama nyuma y’amabwiriza arebana n’imyambarire

Abazitabira igitaramo muri BK Arena bagiriwe inama nyuma y’amabwiriza arebana n’imyambarire

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yagiriye inama abazitabira igitaramo kizabera muri BK Arena kurebana ubushishozi amabwiriza yatanzwe arebana n’imyambarire, kugira ngo hatazagira uzasubizwa inyuma kandi yaraguze itike.

Ni nyuma yuko Ubuyobozi bwa BK Arena bushyize hanze amabwiriza y’abazitabira ibitaramo muri iyi nyubako, arimo arebana n’imyambarire, asaba abantu kuzambara imyenda itwikiriye bihagije ibice by’ibanga.

Muri aya mabwiriza arebana n’imyambarire kandi, ubuyobozi bwa BK Arena bwatangaje ko abazaba bambaye imyambaro ibonerana, na bo bagomba kwirinda ko ibice by’ibanga bigaragara.

Nyuma yuko hasohotse aya mabwiriza, hongeye kuvuka izindi mpaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko mu gihe umuntu agiye mu gitaramo yishyuye aye, akwiye kwisanzura akagenda yambaye uko abishaka.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko amabwiriza nk’aya yashyize hanze n’ubuyobozi bwa BK Arena, atari mashya ku hantu hakira ibikorwa nka biriya by’ibitaramo.

Yagize ati “Ubusanzwe hari ahantu utakwinjira umeze gutya cyangwa kuriya bitewe n’amategeko agenga aho hantu. BK Arena na yo yatangaje amabwiriza akurikizwa igihe ugiyeyo mu kirori. Yarebe uyamenye ticket itazagupfira ubusa umunsi umwe!”

Aya mabwiriza kandi asohotse nyuma y’izindi mpaka ku myambarire yiganjemo ab’igitsinagore, aho bamwe mu bambara imyenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga byabo, basabwa gukurikiza umuco, bakirinda kugaragaza ibyo bice.

Ni impaka zavutse n’ubundi ubwo muri Parking ya BK Arena habaga igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Diamond Platnumz, aho bamwe mu bakobwa bari bacyitabiriye basubijwe inyuma kubera uko bari bambaye iyo myambaro igaragaza ibyo bice bikwiye kuba ibanga.

Ni ingingo itaravuzweho rumwe, aho bamwe mu bafite amazina azwi mu Rwanda, bavuze ko ibyo bidakwiye kuko ari ukubangamira uburenganzira bw’abantu, mu gihe abandi bavugaga ko byari bimaze gukabya, bityo ko umuco ukwiye kongera guhabwa icyubahiro, abantu bakambara imyenda itagaragaza ibice by’ibanga byabo.

Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − seven =