Iran yihanangirije Leta Zunze Ubumwe za America ko igiye kwihimura byihuse, mu bitero bikomeye kandi bibabaza kurusha ibyabaye mbere mu gihe umwuka mubi hagati y’Ibihugu byombi ukomeje gufata intera.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Abanyamerika bakwiye gusobanukirwa hakiri kare ko uburyo ibintu byari bisanzwe bigenda bwahindutse.
Mu butumwa bwatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta muri Iran kuri iki Cyumweru, Ghalibaf yagize ati “Abanyamerika bagomba kumva mbere y’uko igihe cyageze amategeko y’umukino akaba yarahindutse.”
Ibi yabitangaje nyuma y’icyumweru imirwano hagati ya Iran na America yongeye kubura, ndetse bukeye bwaho Washington itangaje ko yagabye ibitero ku mato atwara peteroli ya Iran, mu rwego rwo kwihimura ku bitero Tehran yari yagabye ku mato y’intambara ya America mu mazi yo muri aka karere.
Ku Cyumweru, ibitangazamakuru bya Leta muri Iran byatangaje kandi ko Ingabo zirwanira mu mazi z’iki Gihugu zagabye igitero ku bwato bw’Abanyamerika bugenzurwa kure, bwageragezaga kwinjira mu muhora wa Hormuz.
Gusa, igisirikare cya America cyahakanye ayo makuru. Kapiteni Tim Hawkins, umuvugizi w’Ubuyobozi bw’Ingabo za America zishinzwe ibikorwa byo mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom), yavuze ko ayo makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta muri Iran ari “ikinyoma cyuzuye.”
Na Leta Zunze Ubumwe za America zakomeje gutanga imvugo ikomeye. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu ko niba Iran irashe ku mato ya America, izasenya amato ya peteroli ya Iran.
Iyi mirwano yongeye kubura nyuma yuko amasezerano y’agahenge k’iminsi 60 hagati ya Iran na America arangiye mu kwezi gushize. Uwo mwanya wari umaze kuzana ituze ugereranyije, ariko usubirwamo n’ibitero America yatangiye ku Cyumweru gishize.
Kuva icyo gihe, ibitero byakomeje mu cyumweru cyose, aho America yagabye ibitero ku birindiro bitandukanye bya Iran, mu gihe Iran na yo yibasiraga inyungu n’ibirindiro bya America mu karere, birimo ibiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Kuwait na Jordan.
Perezida wa America, Donald Trump, yavuze ko iyi mirwano itazamara “igihe kinini”. Ni imvugo yakunze kugarukwaho na we ndetse n’abayobozi bo mu buyobozi bwe kuva intambara yatangira muri Gashyantare, ubu ikaba imaze hafi amezi atandatu.
Nubwo Ibihugu byombi bimaze amezi bigirana ibiganiro bigamije kurangiza amakimbirane, kugeza ubu nta masezerano arambye y’amahoro yigeze agerwaho, kandi nta kimenyetso gikomeye cy’uko ibiganiro bishya bigiye guhita bitanga umuti w’iki kibazo.
Inzira y’Amato ya Hormuz, iri hagati ya Iran na Oman, ifite akamaro gakomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli na gaz. Kuva intambara yatangira, iyi nzira y’amazi isa n’iyafunzwe, bituma iba kimwe mu bikoresho bikomeye Iran ishobora gukoresha mu gushyira igitutu ku ruhande rwa America.
Tehran yakomeje gushimangira ko itazemera gutakaza burundu ububasha cyangwa uruhare runaka ifite kuri iyi nzira y’amazi.
Ku rundi ruhande, Perezida Trump yatangaje ko Inzira ya Hormuz “ifunguye”, mu gihe igisirikare cya America kiri gufasha amato kuyinyuramo akoresheje inzira yo mu majyepfo.
RADIOTV10