Monday, September 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Byamenyekanye ko Shema wo muri FERWAFA yajuririye icyemezo cyo kumufunga

Byamenyekanye ko Shema wo muri FERWAFA yajuririye icyemezo cyo kumufunga

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.

Shema akurikiranweho ibyaha birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibyaha we ahakana.

Amakuru avuga ko yajuriye ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’uko urukiko rufashe icyemezo cyo kumufunga ku wa 2 Nzeri. Kugeza ubu, urubanza rw’ubujurire bwe ntirurahabwa itariki mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dosiye ye ishingiye ku masezerano sosiyete ye Africa Medical Supplier Plc yagiranye na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Shema yahaye iyi sosiyete sheki ebyiri, imwe ya 400,000 USD indi ya 200,000 USD, ariko konti zariho zitari zifite amafaranga ahagije yo kuzishyura.

Shema we avuga ko ikibazo cyavutse mu mikoranire y’ubucuruzi hagati y’ibigo byombi, asobanura ko hari amafaranga sosiyete ye yari imaze kwishyura. Yavuze kandi ko impinduka zakozwe kuri sheki zatumye zishyirwa kuri konti itari isanzwe igenewe kwishyurirwaho.

Umwunganizi we, Me Sangano Yves, na we yavuze ko ikibazo gikwiye gufatwa nk’impaka zishingiye ku masezerano y’ubucuruzi, aho kuba icyaha cyakozwe na Shema ku giti cye.

Shema yasabye gukurikiranwa ari hanze, avuga ko afite umutungo ufite agaciro karenga miliyari 5 Frw yatanga nk’ingwate kandi ko adafite umugambi wo gutoroka ubutabera.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ariko rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo, rushingiye ku kuba iperereza rigikomeje ndetse n’uko ibyaha akurikiranweho bishobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =