Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Masamu Samia Suluhu Hassan, nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko yihanganishije Perezida Samia, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange.
Yagize ati “Nihanganishije mbikuye ku mutima umuvandimwe wanjye, Perezida Samia Suluhu, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania, ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia ndetse n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe by’akababaro, ubwo bari guha icyubahiro Hafidh Ameir Hassan no kwibuka ubuzima bwe n’umurage yasize.
Urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2026.
Mu itangazo ryatanzwe na Visi Perezida wa Tanzania, yavuze ko nyakwigendera Hafidh Ameir yitabye Imana ahagana saa mbiri za mu gitondo (8:00) mu Bitaro bya Emilio Mzena Memorial Hospital biherereye muri Zanzibar, aho yari arimo kuvurirwa indwara y’umutima.
RADIOTV10